Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumubuye rwa Rubavu, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu dosiye y’umugore ukurikiranyweho kwica umugabo babanaga batarasezeranye amukubise ishoka mu mutwe nyuma yo kumenya ko abana n’undi mugore aho yakoreraga mu karere ka Burera.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2025 mu mudugudu wa Yungwe, akagali ka Yungwe, umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu.
Uyu mugore ucyekwaho gukora icyaha avuga ko yakubise umugabo we ishoka nyuma yo kumenya ko amuca inyuma kuko yabanaga n’undi mugore aho akorera mu karere ka Burera. Asobanura ko ubwo umugabo we yarageze mu rugo ku itariki ya 25 Kamena 2025 yamubaza ko afite undi mugore akabimwemerera, yagize umujinya afata ishoka ayimukubita mu mutwe inshuro imwe ahita apfa. Uyu mugore na nyakwigendera bari bamaranye imyaka 7 babana; bafitanye abana 2.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake akurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
