Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’iyirukanwa ry’abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamirango, birukaniwe bazira kutishyura amafaranga yo guhemba umwarimu w’umukodeshanyo, nyuma yo kumara amezi atatu batiga amasomo y’Ubumenyamuntu n’Ubutabire (Biology na Chemistry).
Aba banyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye muri iri shuri riherereye mu Murenge wa Kanzenze, birukanwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 12 Gicurasi 2025.
Aba bana bavuga ko ababuze amafaranga yo kwishyura mwarimu, bagera kuri 202.
Bamwe muri bo batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa baganira n’itangazamukuru bavuze ko bababajwe n’uku kwirukanwa mu gihe batiyumvisha ukuntu bakwiriye kwiyishyurira abarimu babigisha.
Umwe muri bo yagize ati: “Twatangiye tudafite umwarimu wa Biology na Chemistry bakodesha umwarimu batubwira ko buri kwezi tuzajya twishyura 1000 RWF, none n’ubu yaragiye ariko baracyatwishyuza amafaranga yo kumwishyura, ibi bikomeje kutugiraho ingaruka kuko twe twari tuzi ko agomba kwishyurwa na Leta, kuko ari nayo izahemba uwo bazanye wo kumusimbura.”
Undi asaba ko bakwemererwa gukomeza amasomo nta nkomyi kugira ngo batazatsindwa amasomo, ubuyobozi bugashaka aho ayo mafaranga yo kwishyura umwarimu yava, kuko ibyo byo kwishyuza abanyeshuri amafaranga yo guhemba umwarimu nta handi babizi.
Muri aba bana hari abavuga ko kubera ikibazo cy’ubushobozi buke bw’imiryango bakomokamo, harimo abari bamaze kwishyura 1000 RWF, 2000 RWF, 3000 RWF na 4000 RWF muri 5000 RWF bagomba kwishyura uyu mwarimu wabigishije amezi atanu, nyuma akaza kubona akandi kazi.
Uwimbabazi Redempta, uyobora uri Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamirango, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ayo makuru atayazi.
Akomeza avuga ko ibyakozwe hagati y’umwarimu n’abanyeshuri ari amasezerano yagiranye n’ababyeyi atakabibajijwe, byabazwa Perezida wa Komite y’Ababyeyi barerera kuri iri shuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yatangaje ko ibyakozwe n’ubu buyobozi bw’ishuri bidakwiriye ndetse ko nibasanga ari impamo bazabibazwa.
Yagize ati: “Ayo makuru ntabwo twari tuyazi ariko tugiye gukurikirana iki kibazo, kuko nta munyeshuri wiyishyurira umwarimu byose bikorwa na Leta, nidusanga ari impamo uyu muyobozi w’ishuri araza kubihererwa ibihano nk’amakosa yakoreye mu kazi.”
Leave a comment