Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwongeye guta muri yombi Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi, akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyo gukoresha ibikangisho.
Nibishaka yari aherutse gufungwa mu 2023 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyakora mu 2024 Urukiko rwategetse ko akurikiranwa ari hanze.
Nibishaka usanganywe shene ya YouTube yitwa ‘Iriba ryera TV’ yagombaga kuburana mu mizi muri Gicurasi 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwongeye kumuta muri yombi.
Yafatanywe na Uwimpaye Ferdinand nyiri shene ya YouTube yitwa ‘Zaburi yacu’ bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Dr. Murangira B. Thierry, uvugira RIB, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ko ibi byaha byakorewe kuri shene za YouTube zabo.
Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro n’iya Remera, mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Ibyaha aba bagabo bakurikiranyweho birimo icyo gutangaza amakuru y’ibihuha giteganywa n’ingingo ya 39 y’itegeko N° 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikindi cyaha ni icyo gukoresha ibikangisho, giteganywa n’ingingo ya 128 y’itegeko N° 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano rusange.
Ubihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 RWF ariko itarenze ibihumbi 500 RWF.
Dr. Murangira akomeza avuga ko muri iyi minsi hari abantu bari kwitwikira umutaka w’ubuhanuzi, bakifashisha imbuga nkoranyambaga bagakwirakwiza amakuru y’ibihuha bigamije gukura abantu imitima.
Ati: “Turasaba abantu kutabiha agaciro ahubwo bakita ku bikorwa bibateza imbere aho guta umwanya kuri ibyo bitangazwa na bantu nk’abo usanga bishobora kugira ingaruka zo gukura abantu umutima. Turihanangiriza abantu nk’abo tubasaba kubihagarika kuko ibyo bikorwa bigize ibyaha.”
Akomeza avuga ko RIB isaba abantu bafite shene za YouTube kudaha rugari abantu ngo bahakorere ibyaha, kuko bibagira abafatanyacyaha.
Dr. Murangira yashimangiye ko nta rwitwazo ruzongera kubaho yaba ku wavuze amagambo agize ibyaha n’uwabisakaje, yibutsa ko bose bazajya bakurikiranwa.
Leave a comment