Abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, na rwiyemezamirimo akaba na nyir’Ikigo cy’Ubucuruzi cyitwa Paramount Company, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakurikiranweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke no gukoresha inyandiko ibeshya.
Dr. Murangira B. Thierry, uvugira RIB, yatangaje ko abafashwe ari uwitwa Uwawe Olivier ushinzwe ikoranabuhanga muri RBC na Bicamumpaka Jean Pierre ushinzwe imari muri RBC na rwiyemezamirimo Mugisha Emmanuel.
Aba bakozi basanzwe bahuriye muri komite ishinzwe kwemeza no kwakira ibyaguzwe (Receiving Committee) muri RBC.
Dr. Murangira yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko abakekwa bafatanyije na rwiyemezamirimo wari ufite isoko ryo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga, bahimbye imibare iranga (Serial numbers) mudasobwa 71 n’imashini 25 bikorana zizwi nka CPU bayongera ku cyemezo kigaragaza ibyakiriwe (delivery note).
Akomeza avuga ko iperereza ryagaragaje ko kandi aba bakozi bemeje ko ibikoresho basabye rwiyemezamirimo yabitanze byose kandi atari ukuri, hanyuma Bicamumpaka ushinzwe imari muri RBC yishyura amafaranga yabyo abizi, bituma habaho inyerezwa ry’ibifite agaciro ka miliyoni 48,439,525 RWF.
Dr. Murangira akomeza ashimangira ko hari ibimenyetso byerekana uburyo rwiyemezamirimo Mugisha Emmanuel yagiye yohereza ruswa y’amafaranga aba bagize komite ishinzwe kwemeza no kwakira ibyaguzwe muri RBC kugira ngo bamusinyire kandi bituzuye.
Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kuburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubireka kuko RIB itazihanganira abijandika mu bikorwa nk’ibi kugira ngo bahanwe.
RIB igaragaza ko abafashwe atari ubwa mbere bakurikiranweho ibyaha bya ruswa kuko muri Nzeri uyu mwaka bakurikiranweho icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko.
Kuri ubu afashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
