Kayiranga Robert w’imyaka 36 y’amavuko, wari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa.
Kuri ubu Kayiranga afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, bivugwa ko yatawe muri yombi amaze kwakira ruswa ya miliyoni 1 RWF, muri miliyoni 4 RWF yari yasabye.
Kayiranga akekwaho kuba yari yasabye miliyoni 4 y’amafaranga y’u Rwanda umuturage wari warubatse ihema rikorerwamo ibirori bitandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo batazamusenyera.
Icyaha akurikiranyweho cyo gusaba no kwakira indonke, giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RIB yashimiye abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwo kwanga guhishira aho babonye ruswa, bagatanga amakuru kugira ngo abagira uruhare mu kwaka no gutanga ruswa bagezwe imbere y’ubutabera.
RIB yaboneyeho gusaba abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko babicikaho bakajya bakora ibyemewe n’amategeko.
Leave a comment