Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umunyamakuru ukekwaho kwiyita umwunganizi mu mategeko akaka umugore ufite umugabo ufunzwe amafaranga ngo azamwunganire mu mategeko.
Amakuru avuga ko uwo mugore yemeye guha amafaranga uwo wiyitaga umwunganizi mu mategeko kugira ngo azamufashe.
Ngo uyu munyamakuru yaje guhamagara kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, ateguza ko azaza kunganira uwo yise umukiriya we, anajya kunganira wa mugabo wari ufunze.
Ubwo uwo munyamakuru yari atangiye kunganira uwo yise umukiriya we, yaje gutahurwa ko atari umwunganizi mu mategeko ko ahubwo ari umunyamakuru, ahita afatwa arafungwa.
Mbere yo gufatwa, yoherereje ubutumwa abagenzacyaha bo kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, abashyiraho igitutu anabategeka kurekura uwo yise umukiriya we.
Bivugwa kuva ku wa 30 Nyakanga 2025, uwo munyamakuru afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Uyu munyamakuru akurikiranyweho kwiyitirira umwuga w’ubwavoka no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwasabye abantu kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi kuko bihanwa n’amategeko.
Dr Murangira B. Thierry, uvugira uru rwego yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi birashoboka kubyirinda. Abaturarwanda bazirikane ko utakora ibikorwa nk’ibi ngo wumve byaguhira, kuko inzego zirwanya ibyaha ziri maso kandi zifite ubushobozi n’ubushake bwo kubirwanya.”
Itegeko riteganya ko uwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aba akoze icyaha. Iyo agihamijwe n’urukiko akatirwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 RWF ariko itarenze miliyoni 5 RWF.
Ni mu gihe kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu itarenze miliyoni 1 RWF cyangwa kimwe muri ibi bihano.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
