Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, RIB yataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo birinde ibyago byabageraho.
Ibi RIB yabitangaje ibinyujije mu butumwa yanyujuje ku rukuta rwayo rwa X yahoze ari Twitter, kuri uyu wa Kabiri Taliki 21 Ukwakira 2025.
RIB ivuga ko Bucyanayandi yasabaga abamukurikiye amafaranga kugira ngo bibarinde ibyago birimo urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro eshanu ibyo batanze nk’ituro.
Mu mashusho yagiye acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, Bucyanayandi yagiye agaragaza asaba abo ari kubwiriza gutanga ibyo bafite kugira ngo Imana izabakubire gatanu.
Ati: “Kura mu mufuka icyo ufite cyose, niba ari urufunguzo rw’Imodoka, niba ari amafaranga, yazane Imana izagikubire gatanu.”
Kuri ubu Bucyanayandi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.
RIB na Polisi barihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
