Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwarekuye Mwitende Abdoulkarim wamamaye nka Burikantu ku mbuga nkoranyambaga wari waratawe muri yombi akekwaho guhohotera abakobwa yafungiranye mu nzu.
Amakuru ko Burikantu yatawe muri yombi yamenyekanye ku wa 20 Nyakanga 2025, bitangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
RIB yari yatangaje ko Burikantu yari akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 25 Nyakanga 2025, Burikantu abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yatangaje ko yafunguwe.
Ati: “Ubu ndimo guhumeka umwuka w’Inyarugenge.”
RIB ihora yibutsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ushaka gufatirana umuntu mu ntege nke kugira ngo agire ibyo amutegeka cyangwa amuryoza.
Trending
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
- Ngororero: Abayobozi b’amashuri basabwe kongera imbaraga mu micungire y’ibigo no kurwanya guta ishuri
