Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (Rwanda Basic Education Board – REB) cyatangaje ko cyashyizeho gahunda yihariye igamije gufasha abarimu kongera ubumenyi mu Cyongereza hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi.
Nk’uko biri mu itangazo ryasohowe ku wa 24 Nzeri 2025, REB yategetse amashuri yose guha umwanya umwe buri kuwa Gatatu kuva saa 04:10 kugeza saa 04:50 z’umugoroba (4:10 p.m – 4:50 p.m.).
Iki gihe cyahariwe amasomo y’icyongereza ku barimu ireba, binyuze muri gahunda ya Continuous Professional Development (CPD).
Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru wa REB, yasobanuye ko iyi gahunda igamije guteza imbere ubushobozi bw’abarimu mu Cyongereza kugira ngo byongere umusaruro mu myigishirize no mu myigire y’abanyeshuri.
REB yanibukije amashuri yose ko agomba gutanga mudasobwa ku barimu bitabiriye iyi gahunda kugira ngo bayifashishe mu gihe cy’amahugurwa.
Iyi gahunda ije mu rwego rwo gushyira imbaraga mu myigishirize y’Icyongereza, ururimi rwifashishwa nk’urw’akazi n’urw’inyigisho mu mashuri menshi yo mu Rwanda.
Ibi bije mu gihe abarimu barimo gukurikirana iya masomo y’icyongereza bari bagaragaje imbogamizi zo kugira umwanya muto wo kwitabira aya masomo.
