REB yakanguriye abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye gufasha abo mu mashuri abanza muri gahunda “Nzamurabushobozi”

admin
2 Min Read

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze(REB) rwatangaje gahunda yiswe “Nzamurabushobozi”, igamije guteza imbere imyigire y’abana bo mu mashuri abanza mu gihe cy’ibiruhuko. Iyi gahunda kuri iyi nshuro izanitabirwa n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazajya bifatanya mu kubafasha kongera ubumenyi binyuze mu myigishirize yunganira iyo basanzwe bahabwa ku ishuri by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batabashije kugira amanota 50 % ahita abimurira mu myaka ikurikiraho ni bo bazitabira iyi gahunda.

REB yasabye abanyeshuri bo mu byiciro bya S4, S5, S6 ndetse na TTC Y1, Y2 na Y3 kwiyandikisha nk’abakorerabushake (volunteers) bazafasha abana bato mu masomo y’ingenzi, by’umwihariko mu gihe cy’ibiruhuko. Ni igikorwa gifite intego yo “gufasha abana kunoza ubumenyi bwabo, no kurwanya icyuho cy’imitsindire” gikunze kugaragara.

Uretse kugirira akamaro abandi, iyi gahunda itanga n’amahirwe ku banyeshuri bayitabira yo:

Gukomeza kwimenyereza kwigisha (ku biga mu mashuri nderabarezi),

Gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro,

Gukomeza kubaka ubushobozi n’ubunararibonye.

📲 Kwiyandikisha bikorerwa kuri iyi link: https://forms.gle/f8j9zUoG6sbN8U7LA
🕒 Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni: 15/07/2025

Uretse aba banyeshuri, abarimu bo mu mashuri abanza, kuri uyu wa Gatandatu Taliki 5/07/2025, baratangira amahugurwa abaha umunararibonye bwo kuzayobora no kuzitabira bashyira mu bikorwa iyi gahunda.
Uretse abarimu bo mu mashuri abanza, aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze, REB, azitabirwa n’Abagenzuzi b’uburezi mu mirenge.

Aya masomo ya gahunda “Nzamurabushobozi” igenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu cyiciro cya mbere n’icya 2, kugeza mu mwaka wa Gatanu, azatangira Taliki 21 Nyakanga, asozwe taliki 26 Kanama 2025,aho abanyeshuri bazakora n’ibizamini bagafatirwa n’umwanzuro”Deliberation”.

“Nzamurabushobozi” si igikorwa gusa, ni urugendo rwo kuzamurana nk’abanyarwanda.”

 

TAGGED:
Share This Article
Leave a Comment