RDC: Umugabo wo mu bwoko bw’Abashi yarashwe azira gusa n’abatutsi

Joshua Mbanjimana
1 Min Read

Umugabo w’Umunyekongo wo mu bwoko bw’Abashi yishwe arashwe na Wazalendo nyuma yo gukeka ko ari Umututsi.

Bivugwa ko uyu mugabo wari uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko yarasiwe mu Burasirazuba bwa RDC mu gace ka Kamituga, ku wa 02 Nyakanga 2025.

Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera yavuze ko ibi byabaye ubwo uriya warashwe yari yerekeje i Kamituga kwishyuza abamufitiye amadeni ykuko ngo yari asanzwe ari umucuruzi.

Akomeza avuga ko ubwo nyakwigendera yarimo agendagenda yishyuza yageze mu gace kamwe ko muri Kamituga ahasanga Wazalendo bahita bamwita Umunyarwanda ni ko guhita bamurasa arapfa.

Ati: “Ubwo yageraga ahari Wazalendo muri Kamituga, bamwise Umunyarwanda, we arabahakanira. Ababwira ko ari Umushi, banga kubyemera niko guhita bamurasa amasasu mu mutwe ahita apfa.”

Amakuru avuga ko nyakwigendera yagiye mu gace ka Kamituga avuye ahitwa i Kasheshe muri Bukavu.

Amashusho yagiye hanze, agaragaza nyakwigendera aryamye hasi yamaze gupfa, umuvu w’amaraso watembye ku butaka.

Abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo usanzwe ufasha igisirikare cya Leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23, kwica Abatutsi nundi wese usa nabo babigize umwuga, ndetse uyu mutwe ushyigikiwe n’ingabo za Leta.

Share This Article
Leave a Comment