Lubumbashi – Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Luano gaherereye muri Diyoseze ya Lubumbashi, haravugwa igikorwa cy’ubusahuzi cyakozwe n’abantu bataramenyekana bateye Paruwasi ya Mutagatifu François d’Assise mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2025.
Nk’uko byemejwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Lubumbashi, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, aba bajura binjiye mu Kiliziya bagasahura ibintu byose bifashishwa mu Misa, birimo ibikoresho bya liturujiya, ibitambaro byera, ibitabo by’amasengesho, ingoma, na mixer ikoreshwa mu majwi. Icyababaje cyane, nk’uko Musenyeri abivuga, ni uko banamenye Taberinakulo, aho Ukaristiya ibikwa, bagakuramo ibyarimo byose.
Intumwa ya Musenyeri Muteba, Bwana Emmanuel Mumba, yavuze ko ubwo basuraga iyi Kiliziya basanze nta na kimwe cyasigaye, byose byari byarigishijwe, birimo umusaraba wari ku alitari, ibikoresho by’ishapule, ndetse n’inkweto z’abasaseridoti zari zicumbitse aho.
Musenyeri Muteba yavuze ko ibi bikorwa ari “igisuzuguriro gikomeye ku mutagatifu Kiliziya yeguriwe, ku Bakristu, ndetse no kuri Yezu ubwe ugaragazwa mu Ukaristiya”, ari na yo mpamvu yahise ategeka ko Paruwasi ifungwa by’agateganyo kugeza igihe hazasomwa Misa yihariye yo gusabira gusubiza icyubahiro cyatakaye, gusana ibyangiritse no guharurira inzira ubutumwa bushya.
Yasabye kandi inzego z’umutekano gutangira iperereza ryimbitse kugira ngo abakoze ibi bikorwa bibasire umutima w’ukwemera, bagezwe imbere y’ubutabera.
Kugeza ubu, nta muntu urafatwa cyangwa ngo hatangazwe amazina y’abacyekwaho iki cyaha, ariko abakirisitu basabwe gukomeza gusenga, gusabira Kiliziya yabo, no kwirinda ibikorwa by’urwango cyangwa kwihorera.
Iri sanganya rije rikurikira ibindi bikorwa by’ubujura bimaze iminsi bivugwa mu bice bitandukanye by’igihugu, aho usanga insengero, amashuri, ndetse n’ibitaro bikunze kuba intandaro y’ibitero by’abagizi ba nabi batagira impuhwe.
Kiliziya Gatolika muri RDC yakomeje gusaba ko uburenganzira bw’ahantu hatagatifu bwubahirizwa, ndetse n’ibikorwa by’amadini n’amasengesho bigahabwa agaciro nk’uko amategeko y’igihugu abiteganya.