RDC: Ingabo z’u Burundi zakozanyijeho na Twirwaneho

Joshua Mbanjimana
1 Min Read

Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa Twirwaneho zahanganiye mu mirwano yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birangira ingabo z’u Burundi zikijijwe n’amaguru.

Ni imirwano yabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki 04 Nyakanga 2025, ibera hafi ya Santere ya Mikenke muri Teritwari ya Mwenga ho muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru avuga ko iyi mirwano yabaye mu gihe cy’iminota mike ubwo Ingabo z’u Burundi zari zihuye n’abarwanyi ba Twirwaneho, batangira kurasana bamwe barakomereka.

Umwe wari muri ibyo bice iyo imirwano yabereyemo, yavuze ko ingabo z’u Burundi zahuriye ahantu n’abarwanyi ba Twirwaneho mu gice cya Mikenke werekeza mu Rwitsankuku, impande zombi zitangira kurasana, ariko Twirwaneho yirukana ingabo z’u Burundi zikizwa n’amaguru.

Ati: “Twirwaneho yari mu kazi, iza guhura n’ingabo z’u Burundi barwana, maze ingabo z’u Burundi zirirukanka, zihungira mu bihuru.

Amakuru akomeza avuga ko nta mirwano ihambaye yahabereye, gusa ingabo z’u Burundi zananiwe birangira zihunze.

Hari hashize iminsi mu bice bya Mikenke hari agahenge, kuko imirwano yaherukaga kuhabera, yabaye mu kwezi gushize hagati.

Hari n’ibindi bice bifite agahenge kubera bigenzurwa n’ingabo za M23 ku bufatanye na Twirwaneho, ibyo bice birimo; Minembwe, Rugezi n’ahandi hose bagenzura.

Share This Article
Leave a Comment