RDC: Imishyikirano y’ibanga hagati ya Kabila, Katumbi, Numbi na AFC/M23 – Ikinyoma cyangwa gahunda ihamye yo guhindura ubutegetsi?

admin
4 Min Read

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu, amakuru y’ibanga agenda ashyira ahabona isura nshya y’iyo ntambara: imishyikirano hagati y’abanyapolitiki n’abasirikare bakomeye n’ihuriro AFC ririmo M23, hagamijwe guhindura imbaraga za politiki imbere mu gihugu

Ibi bivugwa mu raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zasohotse muri Gicurasi 2025, nyuma y’iperereza ryimbitse ryamaze amezi menshi. Ni raporo ibanza gushyikirizwa Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, igaragaramo ibisobanuro birambuye by’iyo mishyikirano igaragaramo amazina atari mashya mu gihugu.

Kabila, Katumbi na Numbi – Inyenyeri zigiye kumanuka muri AFC?

Mu biganiro bivugwa ko bimaze igihe biba mu ibanga rikomeye, haravugwa Joseph Kabila Kabange, wahoze ayoboye RDC imyaka 18, Moïse Katumbi Chapwe, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse na Gen. John Numbi, wigeze kuyobora Polisi ya RDC.

Bose bavugwa mu nkuru ivuga ko bagiye begera AFC, ihuriro ryashinzwe na Corneille Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora (CENI), ubu akaba ari n’umuvugizi mukuru wa AFC.

Iyi nkunga y’abo bantu batatu bakomeye, niramuka yemejwe, yacana umuriro muri politiki y’ishyaka riri ku butegetsi muri Congo mu buryo budasanzwe, igasiga umwuka mubi hagati y’ubu butegetsi n’ababushyigikiye n’abo bashobora kuba barabuze icyizere kuri bwo.

Goma: Umurwa mukuru mushya wa politiki itavugwa ku mugaragaro?

Amakuru y’impuguke za Loni agaragaza ko Joseph Kabila amaze ukwezi kurenga ari i Goma, umujyi w’uburasirazuba uri mu maboko ya AFC/M23, kandi ko yahoraga mu biganiro n’abayobozi b’iryo huriro. Ababikurikiranira hafi babifata nk’“ikimenyetso cy’uko hari ibirimo gutegurwa imbere mu gihugu kurusha urugamba rwo ku rugamba.”

Kikaya Bin Kalubi, Umujyanama wa hafi wa Kabila, yemeye ko M23 na Kabila “bahuriye ku gitekerezo cyo gushyira iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.”

Ibyo bishobora gusobanura impamvu AFC isa n’iyahinduye umuvuduko mu bikorwa bya gisirikare no muri politiki, ikagira intego ndende: gushyiraho ubutegetsi bushya buhagarariwe n’amashyaka atandukanye n’imitwe byahoze inyuma y’ubutegetsi.

Katumbi n’ijwi rihoraho rirwanya Tshisekedi

Moïse Katumbi, umwe mu banyapolitiki banenzwe kenshi kubera kumena amabanga y’ubutegetsi, agarukamo nka wa muntu ukomeje kugaragaza ko adahuza na Perezida Tshisekedi. Yagiye amushinja “gufunga abatavuga rumwe na we, guhonyora itangazamakuru, no gukoresha intambara nk’impamvu yo kwikiza abo adashaka.”

Mu bihe bishize, Katumbi yagaragaje ko adashyigikiye amasezerano y’amahoro RDC yasinyanye n’u Rwanda, avuga ko “ari uburyo bwo gutiza umurindi intwaro zambura abaturage uburenganzira n’ubuzima .”

Nubwo Katumbi ataratangaza ku mugaragaro ko yinjiye muri AFC, ibiganiro bya kenshi na Nangaa nk’uko raporo ibigaragaza, bishobora kuba ari intangiriro y’urugendo rujya mu ishyaka ryamugirira akamaro kurusha gutegereza amatora atizewe.

Numbi mu gisirikare kirwanya ubutegetsi 

Gen. John Numbi, umwe mu basirikare bari baragize ijambo rikomeye mu ngabo za Congo, ariko bakaza kuvaho bazinutswe na politiki ya Tshisekedi, na we ari mu bivugwa ko ari mu myiteguro yo kwinjira muri AFC/M23.

Ibi bishobora gusobanura neza impamvu AFC isa n’ifite ubumenyi bwo hejuru mu bya gisirikare, uburyo yirwanaho n’uburyo isubiza ibitero by’ingabo za Leta, bikaba bishoboka ko hari abahoze mu nzego z’umutekano bari inyuma yayo.

 

Ese RDC iri mu nzira y’impinduramatwara ya gisivile binyuze mu gisirikare?

Uko biri kose, aho ibintu bigeze muri RDC hashushanya ishusho y’igihugu kiri ku mugongo w’amahurizo: impinduka zishobora kwihuta kurusha uko abaturage babitekereza. Iyo abahoze ku butegetsi batangiye guhura mu ibanga n’imitwe yitwaje intwaro, bikurura ikibazo gikomeye cyo kwibaza niba intambara ihari ari iy’ubutaka, iy’ubutunzi, cyangwa se iy’ubutegetsi.

Inzira ya politiki ya RDC isa n’iyagiye mu rujijo rwinshi. Gusa icyo abaturage bifuza ni amahoro n’ubuyobozi bwumva ubabaye. Ariko se, M23 n’abanyapolitiki bayegera barashaka amahoro? Cyangwa ni indi nzira yo kongera gutegura politiki ishingiye ku ntwaro?

Share This Article
Leave a Comment