Leta ya Kinshasa yohereje umubare munini w’abasirikare bayo, FARDC, n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo muri Gurupoma ya Runingu na Kigoma ziherereye mu Mujyi wa Uvira.
Amakuru aturuka muri RDC avuga ko abasirikare benshi ba FARDC bitegura kugaba ibitero ku Banyamulenge bari muri Localite ya Ruvemera, mu gihe abandi bari ku tundi dusozi duherereye muri Localite ya Gitabo. Izi Localite zombi zibarizwa muri Gurupoma ya Runingu.
Ni mu gihe ngo Wazalendo na FDLR bo boherejwe ahitwa mu gace ka Ndegu gatuwe n’Abanyamulenge benshi kabarizwa muri Gurupoma ya Kigoma muri Teritwari ya Uvira.
Ni mu gihe ziriya Localite zombi zarunzwemo abasirikare benshi ba FARDC, nazo ziteganye n’agace ka Kahororo nako gatuyemo Abanyamulenge benshi.
Amakuru y’uko Kinshasa iri kwimurira muri biriya bice abarwanyi bayiherereyeho yatangiye kumvikana mu ntangiro z’iki Cyumweru, aho bamwe mu basirikare ba FARDC bagabye ibitero mu Rurambo, baturutse mu duce twa Uvira aho bageze bakubutse mu bice byinshi binyuranye, birimo abavuye i Kisangani, Kinshasa n’i Lubumbashi.
Amakuru avuga ko abo basirikare benshi boherejwe kurinda Umujyi wa Uvira, bazanye n’intwaro nyinshi zirimo imbunda nini n’into, hakiyongeraho n’ibifaru.
Abo basirikare baje bihuza n’ingabo z’u Burundi zari zisanzwe mu bice biri hafi aho, bivugwa ko babujijwe kugaba ibitero, gusa ngo bahawe amabwiriza yo kwica Abanyamulenge no kubacucura mu rwego rwo kwihimura ku mutwe wa Twirwaneho umaze igihe ugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za FARDC.
Ahandi bivugwa ko Leta yohereje abasirikare bayo benshi n’ingabo z’u Burundi ni mu nkengero za centre ya Minembwe, mu bice byo kwa Mulima, Point Zero, i Kirembwe n’ahandi.
Ibi bibaye mu gihe uruhande rwa Leta ya Kinshasa na AFC/M23 baherutse guhirira i Doha mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’impande zombi.
