Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwaketse ko hari abofisiye bashaka guhungabanya umutekano we, bushyiraho itegeko rivuga ko Abofisiye bose bo mu ngabo za RDC (FARDC) ntawemerewe kurenga igihugu.
Iri bwiriza ryatanzwe ku wa 22 Nyakanga utu mwaka, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Banza Mwilambwe Jules.
Ati: “Guhera uyu munsi, kujya hanze y’igihugu bihagaritswe by’agateganyo ku bofisiye bose kugeza igihe hazatangirwa ibwiriza rishya.”
Lt Gen Mwilambwe yafashe iki cyemezo nyuma yo gufunga Umujyanama wa Tshisekedi mu bikorwa bya gisirikare, Gen Christian Tshiwewe, n’Umuyobozi w’Ibiro bya gisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Gen Franck Ntumba.
Ku wa 15 Nyakanga 205, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa RDC, Augustin Kabuya, yatangaje ko Gen Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, afungiwe gushaka kwica Perezida Tshisekedi.
Aganiraga n’abanyamuryango b’iri shyaka, yagize ati: “Ntabwo abantu babona uburemere bw’iki kibazo. Umuntu akicara, nyuma yo kuganira n’abo hafi ye, bagategura uko bakwica umuntu, umubyeyi, sekuru w’abana, n’umuntu wa mbere mu gihugu, abantu bakumva ko atabibazwa? Abantu bazima bazi ikibi yakoze, kandi na we ubwe ntabihakana. Bivuze ko yicaye, aravuga ngo agiye kumwica.”
Nubwo impamvu Gen Ntumba afunzwe itaratangazwa, kuva mu ntangiriro za 2025 yavuzweho kuba umwe mu bafite umugambi wo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Aya makuru yatumye abakozi b’inzego z’iperereza bamuhozaho ijisho.
Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC aherutse kubwira itangazamakuru ko abofisiye benshi bari gukurikiranwa kubera ko hari ikibazo gikomeye.
Umukozi w’urwego rw’ubutasi i Kinshasa we yasobanuye ko ubutegetsi bumaze ibyumweru byinshi bwikanga ko hari umugambi wo gukuraho Tshisekedi.
Ysgize ati: “Inzego ziri maso, buri wese arakekwa.”
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
