Uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’lgihugu rwahagaritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.
Ku wa Kane Taliki 02 Ukwakira 2025, RDB ibinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’Igihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), yasohoye itangazo igira iti: “Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y’lgihugu mu Rwanda.”
RDB kandi yakomeje itangaza ko abatsinze Tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa, ko Inzozi Lotto (Carousel Ltd) igifite inshingano zo kubishyura. Kwishyurwa bizakurikiranirwa hafi na RDB/NLGC kugira ngo hizerwe ko byakozwe neza.
RDB kandi muri iryo tangazo yavuze ko iri mu nzira yo gushaka umufatanyabikorwa mushya (cyangwa abafatanyabikorwa bashya) muri Tombola y’igihugu binyuze mu ipiganwa. Yakomeje ivuga ko ari igikorwa kizashingira ku mahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.
Itangazo rikomeza rigira riti “RDB iributsa ibigo byose bikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe ko bigomba kubahiriza mu buryo bwuzuye amategeko n amabwiriza abigenga.”

