Home MUMAHANGA Putin yategetse ingabo ze guhagarika imirwano y’u Burusiya na Ukraine mu gihe cy’iminsi itatu
MUMAHANGA

Putin yategetse ingabo ze guhagarika imirwano y’u Burusiya na Ukraine mu gihe cy’iminsi itatu

Kuko mu gihugu cy’u Burusiya bagiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 ishize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zitsinze aba-Nazi bo mu Budage mu ntambara ya Kabiri y’Isi, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yategetse ingabo ze guhagarika imirwano zihangamo n’ingabo za Ukraine mu gihe cy’iminsi itatu.

Biteganyijwe ko aka gahenge kazamara amasaha 72, kazatangira mu ijoro ryo ku wa 8 Gicurasi gasozwe ku wa 10 Gicurasi 2025.

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byasobanuye ko aka gahenge kashyizweho hagambiriwe koroshya ibikorwa by’ubutabazi, bityo ko muri iyo minsi nta bikorwa byo guhangana n’ingabo za Ukraine bizakorwa.

Icyakora u Burusiya bwatangaje ko ingabo za Ukraine nizizramuka zirenze kuri ako gahenge buzazisubiza.

Taliki 09 Gicurasi buri mwaka u Burusiya bwizihiza umunsi mukuru w’intsinzi bwishimira ko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zatsinze aba-Nazi bo mu Budage.

Itangazo ry’u Burusiya rigira riti: “U Burusiya bwongeye kugaragaza ko bwiteguye ibiganiro nta mananiza abanje gushyirwaho, bigamije gukemura umuzi w’intambara yo muri Ukraine n’ibiganiro bifite intego hamwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.”

U Burusiya bwaherukaga gutangaza agahenge kuri Pasika.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Perezida wa Iran yikomye igitutu cya Trump

Abinyujije kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasubije ibyo Perzida...

U Buhinde na Pakistan bongeye kurasana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki...

Gen. Muhoozi yashimuse utavuga rumwe n’ubutegetsi amwogosha ubwana

Eddie Mutwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wari waraburiwe irengero...

Sudani: RSF yarashe ku ngoro ya perezida ikoresheje ibisasu bya rutura

Kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, umutwe wa Rapid Support...