Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje ishimwe rikomeye kuri mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ku bw’ubufasha igihugu cya Pyongyang cyatanze mu rugamba rwo kurwanya Ukraine.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya rivuga ko kuri uyu wa Kabiri aba bayobozi bombi bagiranye ikiganiro kuri telefoni, aho bagarutse ku bufatanye bushingiye ku masezerano ya gisirikare yasinywe mu 2024. Muri ibyo biganiro, Putin yashimye uruhare rwa Koreya ya Ruguru mu “kubohora” Intara ya Kursk, yari iherutse kugabwaho ibitero n’ingabo za Ukraine.
Putin yakomeje ashimira “ubutwari, ubugiraneza n’ubwitange” byagaragajwe n’ingabo za Koreya ya Ruguru, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye budasanzwe hagati y’ibihugu byombi.
U Burusiya na Koreya ya Ruguru bimaze igihe byongera ubufatanye mu bya gisirikare na politiki, cyane kuva intambara ya Ukraine yatangira. Pyongyang ikomeje kugaragaza ko ishyigikiye ibikorwa by’u Burusiya, cyane mu kurwanya ibyo yita “ugukura ku ngufu kwa NATO” mu burasirazuba bw’u Burayi.
Ibi biganiro bibaye mbere y’inama ikomeye iteganyijwe ku ya 15 Kanama, aho Putin azahura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Biteganyijwe ko intambara ya Ukraine izaba ari kimwe mu bizaganirwaho cyane muri iyo nama.
