Psychometric test ni ikizamini kigamije gupima no gusesengura imiterere y’umuntu mu buryo bw’ubwenge, imyitwarire, n’imico ye.
Icyo kizamini gikorwa ahanini mu rwego rwo:
.Gupima ubushobozi bwo gutekereza (reasoning ability)
.Gupima ubumenyi runaka (knowledge)
.Gupima imico (personality traits)
.Gupima uko umuntu ashobora kwitwara mu kazi cyangwa mu mibanire n’abandi
Ubwoko bwa psychometric tests
1. Aptitude tests (ibizamini by’ubushobozi):
Gupima uko umuntu atekereza, akemura ibibazo, cyangwa asobanukirwa ibintu.
Harimo: numerical reasoning, verbal reasoning, logical reasoning, abstract reasoning, n’ibindi.
2. Personality tests (ibizamini by’imico)
Gupima imico ishingiye ku myitwarire, nko kuba umuntu akunda gukorana n’abandi, kuba wizerwa, gutuza, n’ibindi.
Urugero: MBTI (Myers-Briggs Type Indicator), Big Five Personality Test, n’izindi.
3. Emotional intelligence tests (gupima ubwenge bw’amarangamutima):
Gupima uko umuntu amenya, ayobora, ndetse akemura ibibazo bijyanye n’amarangamutima ye n’ay’abandi.
Aho bikoreshwa
.Mu gusaba akazi: kureba niba umukandida afite ubushobozi bujyanye n’akazi
.Mu kwiga imiterere y’umuntu: nko mu bushakashatsi cyangwa ubujyanama
.Mu gutegura amahugurwa cyangwa iterambere ry’abakozi
Umurunga twabakusanyirije amategeko n’amabwiriza agenga iki kizamini cyatangiye gikorwa no mu Rwanda binyuze ku rubuga rwa Mifotra, urubuga rusabirwaho akazi.
Iki ni ikizamini buri wese usaba akazi anyuze kuri uru rubuga asabwa gukora kugirango ubusabe bwe bw’akazi bubashe kugenda.
Ibisabwa mu by’Ikoranabuhanga (Technical Requirements)
1. Umuvuduko wa Interineti utari munsi ya 2 Mbps urakenewe kugira ngo igeragezwa rigende neza.
2. Mudasobwa yawe igomba kuba ifite kamera ikora neza kandi igomba kuguma ikora mu gihe cyose cy’igeragezwa.
3. Sisteme zikora (Operating System) zifuzwa kugira ngo igeragezwa rigende neza ni: Windows 10/11 cyangwa macOS 10.15 cyangwa iruta iyo.
4. Mudasobwa igomba gukoresha (browsers) zikurikira:
Google Chrome version 95 cyangwa izisumbuyeho, Mozilla Firefox version 90 cyangwa izisumbuyeho, Microsoft Edge (ishingiye kuri Chromium), Safari version 14 cyangwa izisumbuyeho, Opera (verisiyo nshya)
5. Mikoro ya mudasobwa igomba kuba ikora kandi iguma ifunguye mu gihe cyose cy’igeragezwa.
6. Ugomba kuba uri ahantu hatari urusaku kandi nta wundi muntu ugomba kuba ahari mu gihe cy’igeragezwa.
7. Menya neza ko aho ukorera igeragezwa hatari ibitabo, inyandiko, cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga usibye mudasobwa ukoresha gusa.
8. Icyitonderwa: Sisitemu izajya ifata ifoto y’umukandida ku buryo butunguranye mu gihe cy’igeragezwa kugira ngo hamenyekane niba ari we uri gukora igeragezwa.
9. Mu gihe cy’igeragezwa, isura yawe igomba kugaragara neza kuri kamera ya mudasobwa.
10. Uburiganya ubwo ari bwo bwose cyangwa guhindura ibisubizo mu buryo butemewe mu igeragezwa ry’ubumenyi (psychometric test) ntibizihanganirwa. Mu gihe hagaragaye uburiganya, ibisubizo byawe bizateshwa agaciro kandi uzafatirwa ibihano byo kutemerewa gusaba imirimo ya Leta mu gihe cy’umwaka umwe.
Amabwiriza ku mukandida
1. Iki kizamini cya psychometric ni igice cy’ingenzi mu gutoranya abakandida, ariko ntigisimbura ikizamini cyanditse gikorwa kuri interineti.
2. Soma neza ibisabwa bijyanye n’ubushobozi, ibyiciro bya psychometric, n’indimi zisabwa kuri uwo mwanya ushaka gusabira.
3. Sobanukirwa ko ugomba gusubiza buri kibazo kimwe kimwe mu murongo wabugenewe. Iyo igihe cyagenwe kirangiye, sisitemu ihita ikujyana ku kibazo gikurikira, kandi ntubasha gusubira inyuma.
4. Iki kizamini kigizwe n’ibibazo 21 bifite uburyo butandukanye: guhitamo igisubizo nyacyo (multiple choice), ukuri cyangwa ikinyoma (true/false), kuzuza ijambo ribura (fill in the missing word), no guhuza ibijyanye (matching). Amanota make yemerera umuntu gutsinda ni 50%.
5. Nugaragaza ko watsinze ikizamini, dosiye yawe yo gusaba akazi izahita yoherezwa. Nibitaba uko, ntuzemererwa gukomeza gupiganirwa uwo mwanya.
6. Nurangiza ikizamini ugatsinda, dosiye yawe izahita yoherezwa. Ibisubizo byawe bizakomeza gukoreshwa mu gihe cy’umwaka nibura ku yindi myanya ifite urwego n’ubwoko bwa psychometric bisa.
7. Nuramuka utsinzwe ikizamini, ntuzemererwa gusaba ako kazi kandi ntuzanemererwe kongera gukora ikizamini.
8. Umukandida asabwa kurangiza ikizamini mu kuri no ku bushobozi bwe bwose.
Bamwe mu bamaze gukora iki kizamini by’umwihariko ku myanya ijyanye n’uburezi bavuga ko iki kizamini gikomeye cyane ndetse ukurikije uburyo buri kibazo kitageza no ku munota umwe ngo kirangire bituma nta mwanya wo gutekereza, bityo benshi bakomeje kubura amahirwe yo gusaba akazi.
Leave a comment