Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bacuruza ibiyobyabwenge no guhiga bukware ababinywa kuko bigira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ku wa 2 Gicurasi 2025 ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafashe abantu babiri biyemerera gucuruza ibiyobyabwenge.
Ni nyuma y’amakuru ANU yahawe ko hari imodoka ifite purake ya DR Congo CG4379BA/01 yinjiza urumogi mu Mujyi wa Kigali,iruvanye muri Repulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE dukesha iyinkuru ko yafatiwe kuri bariyeri yashyizwe mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Ruhengeri , mu Murenge wa Kanyinya.
Avuga ko ubwo abapolisi basakaga iyi modoka yari itwawe n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45,basanze urumogi rupima ibiro 37, rupfunyitse mu mashashi ,yaruhishe muri “Tableau de bord’ y’imodoka.
CIP Gahonzire avuga ko uwo mugabo yemeye ko urwo ari urumogi yaruvanye muri Repulika ya Demokarasi ya Congo arujyanye mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko akimara gufatwa yatangaje ko yararuzaniye umugore ufite imyaka 51 y’amavuko utuye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyakabanda , Akagari ka Nyakabanda,Umudugudu wa Nyakabanda ya 2.
Yagize ati:”Abapolisi bahise bajya kumufata,bageze iwe bamusatse bamusangana urundi rumogi rungana n’ibiro 6.5, akaba nawe yemera ko yarumuzaniye aho iwe mu rugo yarubikaga, ubundi akajya aruha abakuriya be.”
CIP Gahonzire avuga ko uyu mugabo wasanganywe ibyangombwa byo muri Congo,akoresha iyo agezeyo, yemera ko yari inshuro ya gatanu agemurira uwo mugore urumogi.
Avuga ko uyu mugore atari ubwambere afatirwa mu cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, kuko yigeze kubifatirwamo agafungwa imyaka irindwi.
Uyu muvugizi yabwiye itangazamakuru ko kuwa 25 Mata,polisi yafashe undi mugabo wahishaga urumogi muri Moteri y’imodoka ifite purake CGO0347AB/25 yo muri DR Congo, nawe akaba yari afitanye imikoranire n’abafashwe uyu munsi.
Kugeza ubu,abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugengacyaha ,RIB kugira ngo bajyanwe mu nkiko.
CIP Gahonzire avuga ko nyuma y’uko polisi ivumbuye amayeri y’abacuruza ibiyobyabwenge,ubu batangiye guhisha urumogi mu byuma by’imodoka,ariko nabyo bikaba byaramenyekanye.
Ati:”Abumva ko bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge bazasaza badakize kuko bazafatwa bafungwe.Polisi iri maso, ndetse n’abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge kandi bamaze kumenya akamaro ko gutanga amakuru ku gihe.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye ,aho uhamijwe n’urukiko kubikora ,kubihinga, kubihindura,kubitunda,kubibika,kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.




Leave a comment