Home AMAKURU Polisi yatanze umuburo ku bantu bakwirakwiza amafoto n’amashusho by’ahabereye ibyago
AMAKURU

Polisi yatanze umuburo ku bantu bakwirakwiza amafoto n’amashusho by’ahabereye ibyago

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amafoto y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa ahiyahuriye umuntu, bitemewe, asaba ababikora kubihagarika.

Ni nyuma yuko ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 04 Kamena 2025, hari umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wiyahuriye ku nyubako iri mu Mujyi rwagati ahazwi nko kwa Makuza.

Uyu musore wiyahuye agasimbuka aturutse mu igorofa ya 13, yahise apfa, ndetse bamwe mu bari hafi aha bahita bafata amashusho n’amafoto, bamwe ntibatinya no kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ukoresha konti yitwa Bless Link ku rubuga rwa X, ari mu bakwirakwije amashusho ubwo uyu musore yari akimara kwiyahura, agaragaza umurambo we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface agendeye kuri aya mashusho yakwirakwijwe n’uyu, yibukije abantu bakora nk’ibi ko bitemewe.

Ati: “Nubwo tuzirikana ko guhanahana amakuru no gutanga ibitekerezo ari uburenganzira bw’umuntu. Tuributsa ko gufata cyangwa gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’abantu bakomeretse cyangwa umurambo, by’umwihariko ahabereye impanuka, icyaha, kwiyahura, cyangwa umuntu uri mu kaga, ari imyitwarire itemewe na gato.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje agaragaza ko uretse kuba ibi bishobora guhungabanya ababibona, binashegesha abo mu muryango w’uwo muntu, bikaba byanabangamira iperereza

Ati: “Ibi bikorwa byambura agaciro uwahuye n’ikibazo, bikongera intimba ku miryango yabuze ababo, bivogera ubuzima bwite bw’umuntu ndetse bishobora no gukoma mu nkokora iperereza.”

ACP Rutikanga yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Abantu baributswa guhagarika iyi myitwarire mibi, kuko itesha agaciro umuntu wagize ikibazo n’abagize umuryango we.”

Inzego z’umutekano n’iperereza by’umwihariko Urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukunze kuburira abantu, ko bakwiye kwitwararika mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, bakamenya ibyo bagomba gutangaza, n’ibidakwiye gutangazwa, kuko hari ibyo bamwe bakora bikabaganisha mu gukora ibyaha.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...