Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon Sports akikubita hasi abanje agatuza, kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.
Ibi byabaye ku mugooroba wo ku Cyumweru taliki 11 Gicura 2024, ubwo na Police FC yari imaze gutsindwa na Rayon Sports igetego kimwe ku busa, mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye muri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino urangiye hagaragaye umusore wari winjiye mu kibuga, maze mu gushaka kuvamo yiruka umwe mu bashinzwe umutekano basanzwe bazi nkaba bawunsa, atega uyu musore maze arenga ibyapa byamamaza kuri Stade, maze akubita agatuza hasi agwa igihumure, ndetse benshi banakeka ko yapfuye.
Polisi y’Igihugu isubiza ubutumwa bw’Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yagize iti: “Muraho, umusekerite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium yamaze gufatwa kugirango akurikiranwe ku cyaha yakoze.”
Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara imikorere mibi kuri aba bantu bacunga umutekano kuri Stade, aho usanga akenshi bahutaza abantu , rimwe na rimwe ugasanga banasagarira abayobozi b’amakipe, abakinnnyi cyangwa abandi banyacyubahiro, abenshi bavuga ko nta bumenyi baba bafite mu binjyanye no gucunga umutekano wo ku kibuga.
Leave a comment