Home AMAKURU Polisi ya Uganda yataye muri yombi abasirikare ba UPDF bayishotoye
AMAKURU

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abasirikare ba UPDF bayishotoye

Kuri uyu wa Mbere taliki 02 Kamena 2025, Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abasirikare 13 ba UPDF, nyuma yo gutera Ishami rya Polisi (Sitasiyo) mu Karere ka Wakiso.

Polisi ya Uganda ivuga ko abo basirikare bavugaga ko baturutse muri Komite y’Umukuru w’Igihugu ishinzwe ibibazo by’ubutaka n’ibidukikije, bagateza umutekano muke.

Mu itangazo Polisi ya Uganda ivuga ko ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugorobo, ari bwo abasirikare 13 bageze ku Ishami rya Polisi rya Wakiso, bavuga ko bashaka guhura n’umuyobozi waryo, kugira ngo agire abantu akura ku butaka bari bari gupfa.

Bariya basirikare basabye Komanda wa Polisi muri aka karere, Esther Kiiza, kubafasha ariko ababwira ko adafite uburenganzira bwo gukura abantu ku butaka, kandi nta cyemezo cy’urukiko afite ndetse n’inama y’umutekano w’akarere itigeze ibivugaho.

Bamwe mu babibonye babwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko Esther Kiiza yagerageje guhamagara umuyobozi we ngo amugishe inama aba basirikare bamwambura telefone bahita bazenguraka aho ngaho batangira kurasa.

Esther Kiiza yahise agerageza gusaba ubufasha, ahagamagara akoresheje icyombo ariko nabyo biba iby’ubusa, kuko bahisw bakimwaka ataratanga ubutumwa bwe neza, gusa bumvise ko hari ikibazo.

Nyuma yo kumva ko hari ubufasha bwasabwe, aba basirikare bahise bacika bagenda mu modoka bari bazanye.

Polisi ya Uganda yatangaje ko yafatanyije n’Ingabo za UPDF barabakurikirana maze babafatira ahitwa Yesu Amala mu Karere ka Wakiso.

Kugeza ubu abo basirikare barafunze, bategereje gukurikiranwaho imyitwarire mibi, bagahabwa ibihano bya gisirikare.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...