Home AMAKURU Perezida wa Togo yakiriwe na Perezida w’u Rwanda mu biro bye
AMAKURU

Perezida wa Togo yakiriwe na Perezida w’u Rwanda mu biro bye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Taliki 21 Mata 2025 Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Togo baganira ku ntambwe imaze guterwa ku gushakira akarere k’ibiyaga bigari amahoro arambye.

Perezida Faure Gnassingbe, wa Togo, amaze igihe agenwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nk’umuhuza mushya mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo dukesha ibiro bya Perezida wa Togo rivuga ko Perezida Gnassingbe afite ubushake bwo gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu kuvugutira umuti”Umwuka mubi urangwa hagati y’u Rwanda na Congo”.

Ku italiki 12 Mata 2025, ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yemeje Faure Gnassingbe nk’umuhuza w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo gukemura amakimbirane arangwa hagati y’ibihugu byombi.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuba inyuma yo guhungabanya umutekano w’iki gihugu cyane cyane mu Burasirazuba, aho ivuga ko u Rwanda rutera inkunga AFC /M23, ibintu u Rwanda rwamaganira kure.

Ku ruhande rw’u Rwanda rushinja Congo gushyigikira no gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kandi ugifite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo.

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Tuyizere Amos w’imyaka 16...

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwa Gatenga bunamiye Abatutsi ibihumbi 59 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye  

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Gatenga,...

Musanze: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza...

Polisi yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports akagwa igihumure

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon...