Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbe biteganyijwe ko agirira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu mwa mbere Taliki 21 Mata 2025.
Uyu mukuru w’igihugu cya Togo biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame by’umwihariko ibi biganiro bikaba birebana no guhosha umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Faure Gnassingbe, ibi biri mu nshingano ze kuko aherutse gusimbura Perezida wa Angola Joâo Lourenço ku mwanya wo kuba umuhuza mu bibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi nshingano yazihawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) ku italiki 24 Werurwe 2025.
Perezida Gnassingbe, aje mu Rwanda akubutse muri Angola no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Leave a comment