Home MUMAHANGA Perezida wa Togo ategerejwe mu Rwanda
MUMAHANGA

Perezida wa Togo ategerejwe mu Rwanda

Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbe biteganyijwe ko agirira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu mwa mbere Taliki 21 Mata 2025.

Uyu mukuru w’igihugu cya Togo biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame by’umwihariko ibi biganiro bikaba birebana no guhosha umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Faure Gnassingbe, ibi biri mu nshingano ze kuko aherutse gusimbura Perezida wa Angola Joâo Lourenço ku mwanya wo kuba umuhuza mu bibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi nshingano yazihawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) ku italiki 24 Werurwe 2025.

Perezida Gnassingbe, aje mu Rwanda akubutse muri Angola no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

U Buhinde na Pakistan bongeye kurasana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki...

Gen. Muhoozi yashimuse utavuga rumwe n’ubutegetsi amwogosha ubwana

Eddie Mutwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wari waraburiwe irengero...

Sudani: RSF yarashe ku ngoro ya perezida ikoresheje ibisasu bya rutura

Kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, umutwe wa Rapid Support...

Itangazamakuru ryahishiriye uburwayi bwo mu mutwe bwa Joe Biden

Itagazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryahise ikibazo cy’uburwayi bwa...