Abinyujije kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasubije ibyo Perzida wa Leta Zunze Ubumwe za yatangaje, avuga ko Igigihu ayoboye kitazunamira umuntu uwo ari we wese ubatoteza.
Perezida Masoud yakomeje avuga ko bazapfa barwana aho gupfira mu buriri nk’ibigwari.
Ati: “Trump atekereza ko ashobora kuza hano, akavuga amagambo ateye ubwoba. Kuri twe gupfa duhanganye biroroshye kurusha gupfira mu buriri. Aka kudutera ubwoba? Ntabwo tuzunamira umuntu wese udutoteza.”
Perezida Trump aherutse kuvugira muri Soudi Arabia ko ashaka kugirana amasezerano na Iran, kandi ko igomba guhagarika iterabwoba, intambara ndetse no guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi.
Trump akomeza avuga ko ibihugu byombi byakoze inama inshuro enye ku bijyanye no guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi, gusa ngo nta musaruro wazivuyemo.
Ku wa 14 Gicurasi 2025, ubwo Perezida Trump yari i Doha muri Qatar,yasubiyemo ko Iran igomba guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi ikimakaza amahoro, kandi ko ariyo ifite umupira mu ntoki.
Yagize ati: “Ni ibintu biteye inkeke kandi turashaka gukora ikintu cyarokora miliyoni z’abantu.”
Perezida Trump yavuze ko Iran niramuka yanze guhagarika ibyo bikorwa mu mahoro, izashyirwaho igitutu kugeza igihe ihagarikiye gukora intwaro za kirimbuzi.
Nubwo ibihugu byombi bikomeje kuganira, Perezida Trump akomeje gufatira ibihano igihugu cya Iran, ndetse Minisiteri y’imari ya Amerika ku wa Gatatu yatanze ibihano byibasiye icyo gihugu kubera imbaraga zacyo mu gukora izo ntwaro.
Leave a comment