Kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye imikino ya 1/2 cya PFL Africa League 2025 yabereye muri BK Arena, aho abakinnyi b’ibihangange muri Afurika mu mikino njyarugamba (MMA) bahataniraga itike yo kuzakina ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu kwezi k’Ukuboza 2025.

Iyi mikino yitabiriwe n’abafana benshi baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu ndetse n’abashyitsi mpuzamahanga, yagaragaje ubukana n’ubuhanga bukomeye bw’abarwanashyaka bari bahagarariye ibihugu byabo. Ni ku nshuro ya mbere iyi mikino ikomeye ibereye i Kigali, ikaba ari n’intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo nkizi ku mugabane wa Afurika.
Uretse imirwano y’amateka yabereye muri BK Arena, abitabiriye basusurukijwe n’umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, Bruce Melodie, watumye abafana bakomeza kuryoherwa n’umwuka w’iyi mikino.
Umukino wa nyuma wa PFL Africa uteganyijwe kuba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, aho hazamenyekana abakinnyi bazegukana ibikombe n’imidari ku rwego rwa Afurika.

