Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nidasenya FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano, u Rwanda gukomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rubikoramo. Ni ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025, hagati y’u Rwanda rwagiranye na RDC, ni uko Kinshasa isabwa gusenya FDLR, umutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu ukorana n’igisirikare cya FARDC.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Rwanda rugaragaje mo umutwe wa FDLR wahawe ubwisanzure muri RDC, kandi ko bibangamiye umutekano warwo.
Ubwo Perezida Paul Kagame yari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu Taliki 04 Nyakanga 2025, yabajijwe icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe Kinshasa yaba idasenye umutwe wa FDLR.
Perezida Kagame mu gusubiza yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha.
Yagize ati: “Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n’ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu, nta bufindo bushobora gukoreshwa (mu gukemura ikibazo), ahubwo igikenewe ni ugukora icyo ukwiriye gukora mu gukemura ikibazo.”
Umukuru w’igihugu akomeza avuga ko u Rwanda rwiteguye gukora ibyo rwasabwe.
Akomeza agira ati: “Twagaragaje ikibazo cyacu kandi dushingiye kuri ibyo hari ibyo twemeye gukora kandi tukabikorana n’abandi, kandi ibyo tuzabikora, ntabwo uzigera ubona u Rwanda rudashyira mu bikorwa ibyo rwemeye gukora, ntabwo uzigera ubibona. Ariko urundi ruhande ni rutabikora, rukasubiza mu bibazo, tuzasabwa guhangana n’ibyo bibazo nk’uko nubundi tumaze igihe duhangana nabyo.”
Perezida Kagame yagaragaje ko bibaho kenshi ko hari uruhande rushobora kutubahiriza ibyemejwe.
Yagize ati: “Amasezerano yo arahari, mu masezerano hari ibyo abayashinzwe bemera gukora buri umwe ku giti cye cyangwa gukorana hamwe. Ntabwo rero iteka abantu bose bakoresha ukuri cyangwa bavugisha ukuri no mu byo bemeye ku mugaragaro.”
Nanone ati: “Ariko navuga ko ku ruhande rw’u Rwanda tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka, ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora twemeranyije, iyo badakoze ibyo twemeranyije ubwo birumvikana ko bifite ingaruka ku byo natwe tugomba gukora, twemeye kubikora kandi tuzabikora ari uko abandi na bo bujuje uruhande rwabo.”
Perezida Kagame ashimangira ibi uvuga ko amasezerano yasinyiwe natubahirizwa, hazashakwa indi inzira izakoreshwa kugira ngo Abanyarwanda bagire umutekano.
Ati: “Ibi nibidakorwa tuzakomeza gushakisha inzira iyo ari yo yose, igihe inzira itaraboneka yo gukemura ibibazo uko bikwiriye kuba bikemuka, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde igihugu, aho kubura umutekano bitewe n’uko abandi twumvikanye batuzuza ibyabo bya ngombwa.”
Ibi byagarutsweho n’Umukuru w’igihugu nyuma y’igihe gito Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, agaragaje ko idashidikanya ku bushake bwe bwo kubahiriza ibikubiye muri aya masezerano.
Yagize ati: “Perezida Kagame yagaragaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa iby’aya masezerano y’amahoro, yashimangiye ko ashyigikiye kurangiza mu mahoro iyi ntambara.”
Yakomeje agira ati: “Perezida Kagame ashyigikiye ibiganiro bya Doha biri guhuza M23 na Leta ya RDC.”