Kigali, Rwanda — Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yashimiye byimazeyo abakinnyi bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ndetse n’Abanyarwanda bose bagize uruhare mu gutuma iri rushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga ryaberaga i Kigali rigenda neza, anavuga ko ari ishema rikomeye ku gihugu kuba cyarabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iri rushanwa rikomeye.
Iri rushanwa ryabaye kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, rikaba ari inshuro ya mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare ibereye ku mugabane wa Afurika. Ryegukanywe n’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, akurikirwa n’Umubiligi Remco Evenepoel, mu gihe Umunya-Irlande Ben Healy yegukanye umwanya wa gatatu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X (yahoze ari Twitter), Perezida Kagame yagize ati:
“U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w’indashyikirwa bagezeho no kwihangana. Ndashimira byimazeyo inshuti yanjye, David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye, n’imbaraga z’Abanyarwanda barishyigikiye batuma Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali koko itazibagirana.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yitabiriwe n’abakinnyi 165 baturutse mu bihugu bitandukanye, ariko ni 30 gusa babashije kurangiza isiganwa. Mu Banyarwanda batandatu baryitabiriye, nta n’umwe wabashije kurirangiza.
U Rwanda mu maso y’Isi
Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yatangaje ko abarenga miliyoni imwe bari ku mihanda y’i Kigali bareba uko isiganwa nyamukuru ryagenze, bituma iyi Shampiyona iba imwe mu za mbere zakurikiwe cyane mu mateka yayo.
Perezida wa UCI, David Lappartient, nawe ntiyazuyaje kugaragaza ibyishimo bye nyuma yo kubona uburyo Kigali yitwaye mu kwakira iri rushanwa.
Ati: “Mwakoze mwese ku bw’uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi. Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo, ubwo Tadej Pogačar yegukanaga umwambaro wa kabiri w’umukororombya, Remco Evenepoel akabona umudali wa Feza, na Ben Healy agatwara Umulinga.”
Pogačar yaciye amarenga y’uburyohe bw’i Kigali
Uwegukanye umwanya wa mbere, Tadej Pogačar, yashimye by’umwihariko uburyo isiganwa ryari riteguye, ndetse arigereranya n’irya 2022 ryabereye muri Australia.
Ati “Iri rushanwa ni ryiza kurushaho. Mwihangane ariko imiterere y’inzira ziri aha ikubye inshuro 10 iyo muri Australia. Munyihanganire ni ko kuri, sinshaka kwibasira Abanya-Australia bashushanyije inzira zaho, ariko ntabwo nayisanzemo.”
Aya magambo ye yashimangiwe n’uko abakinnyi benshi bemeje ko Kigali yatanze urugero rwiza rw’uko Afurika ishoboye kwakira amarushanwa akomeye kandi agatanga umusaruro mwiza.
Ahazaza ha Shampiyona
Nyuma y’isozwa ry’iri rushanwa i Kigali, hateganijwe ko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 izabera i Montreal muri Canada.
Mu gihe amaso ahanzwe ahandi, u Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibihugu byanditse amateka mu kwakira ibirori by’imikino bikomeye ku rwego mpuzamahanga, bikaba bikomeje kuruteza imbere mu ngeri zitandukanye zirimo ubukerarugendo, ubukungu ndetse n’isura nziza ku rwego mpuzamahanga.





