Home AMAKURU Nyuma yo kuva i Kigali, Perezida wa Togo yakiriwe na Museveni i Kampala
AMAKURU

Nyuma yo kuva i Kigali, Perezida wa Togo yakiriwe na Museveni i Kampala

Perezida Faure Gnassingbe wa Togo akaba n’imuhuza w’U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe i Kampala nyuma y’uko akubutse i Kigali.

Perezida wa Togo ari mu karere k’Ibiyaga bigari, aho yabanje kunyura i Kinshasa akaganira na Perezida Tshisekedi, nyuma kuri uyu wa mbere Taliki 21 Mata 2025 akaba yari i Kigali aho yaganiriye na Perezida w’u Rwanda, none kuri uyu wa kabiri taliki 22 Mata 2025, akaba yakiriwe na Perezida Museveni wa Uganda.

Mu biganiro bagiranye na Perezida Museveni, ngo bibanze ku byo Togo na Uganda bahuriyeho gusa banakomoza no ku mutekano w’akarere muri rusange.

Mu ruzinduko rw’akazi uyu Perezida wa Togo arimo, ubwo yahuraga na Tshisekedi ngo ibiganiro byabo byibanze ku kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.

Kuri uyu wa mbere, Gnassingbé na Perezida Kagame, ingingo baganiriyeho ntabwo zari kure y’umutekano w’akarere, kuko bibanze ku ntambwe zimaze guterwa mu rwego rwo gushakira amahoro arambye akarere.

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, aheruka kugenwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuba umuhuza, asimbuye Perezida wa Angola Joâo Lourenço ku mwanya wo kuba umuhuza mu bibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yasabwe kubakira ku byagezweho mu biganiro bya Luanda byatangiye muri 2022.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...