Perezida Faure Gnassingbe wa Togo akaba n’imuhuza w’U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe i Kampala nyuma y’uko akubutse i Kigali.
Perezida wa Togo ari mu karere k’Ibiyaga bigari, aho yabanje kunyura i Kinshasa akaganira na Perezida Tshisekedi, nyuma kuri uyu wa mbere Taliki 21 Mata 2025 akaba yari i Kigali aho yaganiriye na Perezida w’u Rwanda, none kuri uyu wa kabiri taliki 22 Mata 2025, akaba yakiriwe na Perezida Museveni wa Uganda.
Mu biganiro bagiranye na Perezida Museveni, ngo bibanze ku byo Togo na Uganda bahuriyeho gusa banakomoza no ku mutekano w’akarere muri rusange.
Mu ruzinduko rw’akazi uyu Perezida wa Togo arimo, ubwo yahuraga na Tshisekedi ngo ibiganiro byabo byibanze ku kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.
Kuri uyu wa mbere, Gnassingbé na Perezida Kagame, ingingo baganiriyeho ntabwo zari kure y’umutekano w’akarere, kuko bibanze ku ntambwe zimaze guterwa mu rwego rwo gushakira amahoro arambye akarere.
Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, aheruka kugenwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuba umuhuza, asimbuye Perezida wa Angola Joâo Lourenço ku mwanya wo kuba umuhuza mu bibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yasabwe kubakira ku byagezweho mu biganiro bya Luanda byatangiye muri 2022.
Leave a comment