Home AMAKURU Nyuma ya Rubavu,Musanze abaturage bongeye kuveyuka abayobozi
AMAKURU

Nyuma ya Rubavu,Musanze abaturage bongeye kuveyuka abayobozi

Igikorwa cy’ubuyobozi bw’Umurenge wa Shingiro cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo butemewe cyateje imvururu hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, aho umwe mu baturage yashinje umukozi wa DASSO kumukuriramo inda, bituma abaturage batera umurenge.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bugira inama abaturage kwirinda kurwanya ubuyobozi ndetse no kwigomeka ku byemezo bwafashwe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 7/5/2025, ubuyobozi bw’Umurenge wa Shingiro n’urwego rwa DASSO bari mu gikorwa cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo butemewe n’amategeko, mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Kibuguzo. Ubuyobozi bukihagera bwarwanyijwe n’abaturage.

Umwe mu baturage yabwiye yagize ati:”Aho kugira ngo abaturage bahature, nibahasenye hose umudugudu uvemo!”

Undi yagize ati:“Biratangaje, mbese ubu agahinda dufite ni indengakamere. Abayobozi niba ari ruswa bashaka batubwira ko ruswa yagarutse mu gihugu. Aka ni akarengane, abaturage twese ni nkaho twakwiyahuye tugashobora tukareka bakayobora ibituro ahari!”

Hari abavuze ko bamwe mu baturage bavugururaga amazu yabo kuko hagejejwe ibikorwaremezo nk’amashanyarazi. Nyamara, ntibyabujije ko n’inzu yubakiwe Serugendo nk’utishoboye yasenywe, bayikuraho amabati.

Umwe ati:” Kuki inzu yiyubakiye bayisenye, iyo bamuhaye yo ntibayisenya? Nibayisenye nayo!”

Ibyo byakurikiwe n’akaduruvayo, abaturage benshi bagana ku biro by’Umurenge wa Shingiro, barimo n’umugore washinjaga umukozi wa DASSO kumukuriramo inda. Uwo mubyeyi ubu ari ku Kigo Nderabuzima cya Shingiro.

Inzego za gisirikare, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bihutiye kuhagera kugira ngo bahoshe ibyo bibazo ndetse buganiriza n’abaturage.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...