Igikorwa cy’ubuyobozi bw’Umurenge wa Shingiro cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo butemewe cyateje imvururu hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, aho umwe mu baturage yashinje umukozi wa DASSO kumukuriramo inda, bituma abaturage batera umurenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bugira inama abaturage kwirinda kurwanya ubuyobozi ndetse no kwigomeka ku byemezo bwafashwe.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 7/5/2025, ubuyobozi bw’Umurenge wa Shingiro n’urwego rwa DASSO bari mu gikorwa cyo gusenya inzu zubatswe mu buryo butemewe n’amategeko, mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Kibuguzo. Ubuyobozi bukihagera bwarwanyijwe n’abaturage.
Umwe mu baturage yabwiye yagize ati:”Aho kugira ngo abaturage bahature, nibahasenye hose umudugudu uvemo!”
Undi yagize ati:“Biratangaje, mbese ubu agahinda dufite ni indengakamere. Abayobozi niba ari ruswa bashaka batubwira ko ruswa yagarutse mu gihugu. Aka ni akarengane, abaturage twese ni nkaho twakwiyahuye tugashobora tukareka bakayobora ibituro ahari!”
Hari abavuze ko bamwe mu baturage bavugururaga amazu yabo kuko hagejejwe ibikorwaremezo nk’amashanyarazi. Nyamara, ntibyabujije ko n’inzu yubakiwe Serugendo nk’utishoboye yasenywe, bayikuraho amabati.
Umwe ati:” Kuki inzu yiyubakiye bayisenye, iyo bamuhaye yo ntibayisenya? Nibayisenye nayo!”
Ibyo byakurikiwe n’akaduruvayo, abaturage benshi bagana ku biro by’Umurenge wa Shingiro, barimo n’umugore washinjaga umukozi wa DASSO kumukuriramo inda. Uwo mubyeyi ubu ari ku Kigo Nderabuzima cya Shingiro.
Inzego za gisirikare, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bihutiye kuhagera kugira ngo bahoshe ibyo bibazo ndetse buganiriza n’abaturage.
Leave a comment