Umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo abaturage baravuga ko batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura rimwe na rimwe bakahasiga ubuzima.
Ibi bamwe mu batuye muri aka gace,babibwiye itangazamakuru nyuma y’uko ahitwa kwa Phillipe hiciwe umusore atewe ibyuma ubwo yari atashye.
Bavuga ko atari ubwa mbere aha hantu hakunze no gucururizwa inzoga zitujuje ubuziranenge hicirwa umuntu kuko hari n’umukobwa bahamburiye banasiga bamwishe.
Bavuga ko batiyumvisha uburyo bahamburira abantu bakanahicirwa kandi ariho irondo riba ryicaye.
Muhire Innocent yagize ati:”Biratangaje uburyo bahicira abantu kandi ariho abanyerondo baba bari kuko ninaho akazu kabo kari.”
Yakomeje avuga ko hari n’utubari twirirwamo abajura ku buryo atazi impamvu tudafungwa.
Hakizimana Janvier we yagize ati:”Ni mudukorere ubuvugizi naho ubundi abantu bazahashirira kuko bakwambura abanyerondo bareba ntihagire icyo bakora hari n’ubwo uhaca bisinziriye.”
Yongeyeho ko ubujura bwiyongereye muri aka gace nyuma y’uko abasore bari i Wawa bagarukiye.
Mukamirenzi Marie Claire, we avuga ko atakinyura muri ako gace nijoro kubera gutinya ko yagirirwa nabi.
ati:”Ndemera nkazenguruka kuko barahategera cyane ikibabaje n’uko hari n’abo bica gusa ntibabambure”.
Ukwelitimes dukesha iyinkuru bagerageje guhamagara abayobozi ariko ntibagira icyo babivugaho.

Source:UkweliTimes
Leave a comment