Home AMAKURU Nyarugenge: Ubwoba ni bwose kubera abategera abantu mu nzira bakabatera ibyuma
AMAKURU

Nyarugenge: Ubwoba ni bwose kubera abategera abantu mu nzira bakabatera ibyuma

Umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo abaturage baravuga ko batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura rimwe na rimwe bakahasiga ubuzima.

Ibi bamwe mu batuye muri aka gace,babibwiye itangazamakuru nyuma y’uko ahitwa kwa Phillipe hiciwe umusore atewe ibyuma ubwo yari atashye.

Bavuga ko atari ubwa mbere aha hantu hakunze no gucururizwa inzoga zitujuje ubuziranenge hicirwa umuntu kuko hari n’umukobwa bahamburiye banasiga bamwishe.

Bavuga ko batiyumvisha uburyo bahamburira abantu bakanahicirwa kandi ariho irondo riba ryicaye.

Muhire Innocent yagize ati:”Biratangaje uburyo bahicira abantu kandi ariho abanyerondo baba bari kuko ninaho akazu kabo kari.”

Yakomeje avuga ko hari n’utubari twirirwamo abajura ku buryo atazi impamvu tudafungwa.

Hakizimana Janvier we yagize ati:”Ni mudukorere ubuvugizi naho ubundi abantu bazahashirira kuko bakwambura abanyerondo bareba ntihagire icyo bakora hari n’ubwo uhaca bisinziriye.”

Yongeyeho ko ubujura bwiyongereye muri aka gace nyuma y’uko abasore bari i Wawa bagarukiye.

Mukamirenzi Marie Claire, we avuga ko atakinyura muri ako gace nijoro kubera gutinya ko yagirirwa nabi.
ati:”Ndemera nkazenguruka kuko barahategera cyane ikibabaje n’uko hari n’abo bica gusa ntibabambure”.

Ukwelitimes dukesha iyinkuru bagerageje  guhamagara abayobozi ariko ntibagira icyo babivugaho.

Aha niho abantu bakunze kwamburirwa n’abajura.

Source:UkweliTimes

Written by
Gilbert IFASHABAYO

Ukeneye kuduha amakuru waduhamagara cyangwa ukanyandikira kuri Whatsapp +250 788820730

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...