Mu gitondo cyo kuri uyu wa GataPolisi,tariki ya 26 Nyakanga 2025,Polisi ikorera muri gare ya Nyabugogo yafashe umusore witwa Habamahirwe Francois ufite imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Burera,Umurenge wa Nemba afite urumogi ibiro bine (4kgs) akaba avuga ko arukuye mu Karere ka Burera.
Akimara gufatwa yakuze ko yararuzanye mu Mujyi wa Kigali (i Remera) aho yari guhurira n’abandi barucuruza.
Uwafashwe n’urumogi yarafite afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ijyanwe mu bugenzacyaha, iperereza rirakomeje ngo hafatwe abandi bakorana.
Uyu Habamahirwe yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi baboneraho no gushimira uruhare bagira kugirango abantu bafite umugambi wo kwica ubuzima bw’abaturage babaha ibiyobyabwenge bafatwe, ibi kandi biragaragaza ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Iteka rya Minisitiri nimero 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Ni mu gihe itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

