Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore wo mu Karere ka Nyanza ukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru
Ibi bikaba byabereye mu mudugudu wa Mukoni mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko uwo musore bikekwa ko yagiye mu rugo rw’umukecuru wari urwaye yinjira mu nzu aho yari aryamye maze ngo amusambanya ku gahato.
Gitifu w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko RIB yatangiye iperereza kuri uwo musore, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB Busasamana mu karere ka Nyanza.
Uyu musore watawe muri yombi afite imyaka 20 mu gihe umukecuru akekwa gusambanya afite imyaka 52.
Leave a comment