Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umushumba w’amatungo magufi ukekwaho gusambanya inkoko igapfa.
Iyi nkuru iravugwa mu Mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kavumu ho mu Mudugudu wa Nyagatovu.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyagatovu, yatagaje ko ku wa 18 Gicurasi 2025, yari asoje inama yari yaremesheje, ahagana Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umwe muri ba Mutwarasibo, ageze iwe asanga itungo rye ry’inkoko ryapfuye
Mudugudu avuga ko yihutiye kumumenyesha ariko umushumba (umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko) wa Mutwarasibo aramwikanga, ajya mu yindi nzu yari asanzwe abamo.
Mudugudu avuga ko yahise yohereza ushinzwe umutekano mu rugo rwa Mutwarasibo, agezeyo umushumba arahamagazwa, aza yambaye ubusa ndetse n’inkoko yari yazanye amaraso mu kibuno, yanapfuye babona ko yari yayifashe ku ngufu.
Mudugudu yagize ati: “Barebye ku gitsina cy’umushumba babona hariho amaraso maze uwo mushumba bahita bumuzana mu nama aho twayikoreraga.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uriya mushumba na we ubwe yiyemerera ko yasambanyije iriya nkoko kugeza ipfuye.
Mudugudu yemeje ko yabibwiye Polisi nayo imubwira ko nyir’inkoko yajya gutanga ikirego ko inkoko ye yishwe n’umushumba.
Mudugudu yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yarebeye inyuma akabona uriya mushumba nta kibazo cyo mu mutwe afite.
Bivugwa ko uriya mushumba atahise atabwa muri yombi ndetse ko nyiri nkoko atatanze ikirego ahubwo yoherejwe iwabo bivugwa ko ari mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.
Bikekwa ko impamvu yaba yarateye uyu mushumba gusambanya iri tungo, ari uko yaba yari yanyoye ikiyobyangwenge cy’urumogi.
Leave a comment