Amakuru aturuka mu karere ka Nyanza aravuga ko umunyeshuri wigaga muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic (Coste) yasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2025.
Nyakwigendera witwa James, wari mu kigero cy’imyaka 22, ukomoka mu karere ka Rubavu, yari acumbitse mu mudugudu wa Mugonzi, mu murenge wa Busasamana, aho yabaga mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro.
Uwo babanaga mu nzu yabwiye inzego z’umutekano ko mu masaha ya saa cyenda z’ijoro (03h00 a.m) yabyutse agiye kunywa amazi, avugana gato na mugenzi we, ariko agaruka gusinzira atamenye ibyakurikiyeho.
Mu gitondo, nyir’inzu nyakwigendera yari acumbitsemo ubwo yageraga mu bwogero bw’iyo nzu, yatunguwe no gusanga James amanitse mu mugozi, bituma ahita ahamagara inzego z’ibanze n’abaturanyi.
Abaturage bavuga ko nyakwigendera yasize urwandiko (note) rwanditse amagambo agira ati:
“Umuntu ashobora gukora akantu gato kakavamo ikintu kinini.”
Ibi byahise bituma hakekwa ko yaba yari arimo kurwana n’indwara y’agahinda gakabije (depression), kuko n’uwabanaga na we yemeje ko hari imiti yajyaga anywa.
James yigaga mu mwaka wa kabiri muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic. Abanyeshuri biganaga ndetse n’abaturanyi be bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rwe, bavuga ko yari umusore utuje kandi ukunda kwiga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye itangazamakuru ko RIB na Polisi bahise bagera ahabereye ibyago kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku cyateye uru rupfu.
Yongeyeho ko inzego z’ubuyobozi zahamagaje n’umuryango we kugira ngo bahagere.
Abahanga muby’ubuzima bwa muntu barasaba kwita ku buzima bwo mu mutwe

Iyi mpanuro ije mu gihe abahanga mu buzima bwo mu mutwe bakomeje gusaba ko urubyiruko n’abanyeshuri bakwiye guhabwa ubufasha bwo kuvugisha abajyanama b’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane igihe bumva bafite ihungabana, agahinda cyangwa ibibazo byo mu buzima bw’imitekerereze.
