Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko, aho yamujyanye kumwicira mu Karere ka Huye, agaca umutwe umurambo, ndetse akanawutwika.
Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ho mu Kagari ka Rwesero, ku wa 09 Gicurasi 2025.
Bivugwa ko ku wa 05 Gicurasi 2025, uyu mwana Gisubizo, mbere yo kwicwa ngo yaturutse ku ishuri yigagaho rya GS Hanika ry’i Nyanza, ajya kureba Se mu Mujyi wa Nyanza ngo amwogoshe aho yari asanzwe akorera ako kazi, maze aho kumwogosha ahubwo ngo amujyana kumwicira mu Karere ka Huye.
Amakuru akomeza avuga ko amaze kumwica ngo ntibyarangiriye aho, ahubwo yamuciye n’umutwe arawutwika ariko ntiwakongoka.
SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko uyu mugabo yahise atangira gushakishwa afatwa ku 09 Gicurasi 2025 afatirwamu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Rwesero ho mu Murenge wa Busasamana.
Yagize ati: “Akurikiranweho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka 11.”
Yaboneyeho no gusaba abaturage bose kuzibukira ibyaha byose birimo no kuvutsa abandi ubuzima, kuko ubigerageje bitamugwa amahoro.
Leave a comment