Home AMAKURU Nyanza: Umugabo wari warabujijwe inzoga yasanzwe mu muhanda yapfuye afite icupa
AMAKURU

Nyanza: Umugabo wari warabujijwe inzoga yasanzwe mu muhanda yapfuye afite icupa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ku mugabo wo mu Karere ka Nyanza wasanzwe mu muhanda yapfuye, afite icupa ririmo inzoga.

Amakuru ko umurambo w’uyu mugabo witwa Itangishaka Charles w’imyaka 36 y’amavuko wabonywe mu muhanda mu Mudugudu wa Kigufi, mu Kagari ka Butara mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu muhanda hafi ye hari icupa ry’inzoga yitwa Agasembuye (inkangaza) bigaragara ko ariyo yanywaga.

Ngo sebukwe wa nyakwigendera yavuze ko umukwe we yanywaga inzoga nyinshi ku buryo mu bihe bitandukanye yagiye atoragurwa nijoro yasinze, abaturage bakaba ari bo bahaga amakuru umuryango we ukaza kumutwara.

Hari amakuru yatangajwe n’umugore we avuga ko abaganga bari baramubujije kunywa inzoga kubera uburwayi yari afite, aho yigeze gukubitwa mu mutwe arakomereka bituma abaganga bazimubuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo Kajyambere Patrick yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko RIB yatangiye gukora iperereza kuri uru rupfu.

Mu gihe iperereza rigikomeje umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...