Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ku mugabo wo mu Karere ka Nyanza wasanzwe mu muhanda yapfuye, afite icupa ririmo inzoga.
Amakuru ko umurambo w’uyu mugabo witwa Itangishaka Charles w’imyaka 36 y’amavuko wabonywe mu muhanda mu Mudugudu wa Kigufi, mu Kagari ka Butara mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.
Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu muhanda hafi ye hari icupa ry’inzoga yitwa Agasembuye (inkangaza) bigaragara ko ariyo yanywaga.
Ngo sebukwe wa nyakwigendera yavuze ko umukwe we yanywaga inzoga nyinshi ku buryo mu bihe bitandukanye yagiye atoragurwa nijoro yasinze, abaturage bakaba ari bo bahaga amakuru umuryango we ukaza kumutwara.
Hari amakuru yatangajwe n’umugore we avuga ko abaganga bari baramubujije kunywa inzoga kubera uburwayi yari afite, aho yigeze gukubitwa mu mutwe arakomereka bituma abaganga bazimubuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo Kajyambere Patrick yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko RIB yatangiye gukora iperereza kuri uru rupfu.
Mu gihe iperereza rigikomeje umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.
Leave a comment