Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukurikiranye abantu batatu bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore w’imyaka 19 y’amavuko, wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero nyuma umurambo we ukaboneka mu mufuka.
Ejo hashize ku wa Gatatu Taliki 06 Kanama 2025, Polisi y’u Rwanda, Ishami rikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu musore wari warabuze.
Bivugwa ko uyu nyakwigendera wari utuye mu Mudugudu wa Kamugina A, mu Kagari ka Nyarusange ho mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, yavuye iwabo mu rugo ku wa 29 Nyakanga 2025, avuga ko agiye kwishyuza 600 RWF umuturanyi we, ariko birangira atagarutse.
Umubyeyi wa nyakwigendera yabibwiye ubuyobozi bumwegereye, na bwo bumuyobora kuri RIB, ihita itangira iperereza.
Mu gitondo cyo ku wa 6 Kanama 2025, umuturage yagiye kwahira ubwatsi, abona umurambo mu mufuka utabye, ahita atabaza barebye basanga ari wa musore wari warabuze.
CIP Hassan Kamanzi, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangahe ko abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera batawe muri yombi barimo n’uwo yari agiye kwishyuza.
Ati: “Ku makuru yatanzwe n’abaturage, inzego z’umutekano zageze ahabonetse uyu murambo, uhita ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, hanafatwa abantu batatu bakekwaho urupfu rwa nyakwigendera harimo n’uwo yari yagiye kwishyuza.”
CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, mu gihe iperereza ryimbitse rigikorwa ngo hamenyekane ukuri ku by’uru rupfu. (Igihe)
