Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu Kagari ka Nkomero ho mu Mudugudu wa Kigarama haravugwa inkuru y’abagabo babiri barimo uw’imyaka 35 y’amavuko n’undi w’imyaka 36 y’amavuko, bagwiriwe n’inzu umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.
Iyi nzu yasenyutse mu ijoro rishyira ku wa 1 Ukwakira 2025, bitewe nuko bariya bagabo bari bayirimo bayitekeyemo kanyanga, ikaza guturika bitewe nuko ingunguru bari bayitsemo yari yashyushye cyane.
Muri uko guturika byatumye inzu y’amategura barimo isenyuka bituma umwe muri bo witwa Ntabanganyimana Edouard w’imyaka 35 y’amavuko ahasiga ubuzima na ho mugenzi we wimyaka 36 y’amavuko arakomereka bikomeye.
CIP Kamanzi Hassan, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko bihutiye gutabara, maze bajyana uwakomeretse n’uwapfuye ku Bitaro bya Gitwe.
Yagize ati: “Uwakomeretse ari ku Bitaro bya Gitwe ari kwitabwaho n’abaganga ndetse n’umurambo wa nyakwigendera ni ho wajyanywe.”
CIP Kamanzi yakomeje yibutsa abaturage kwirinda ibikorwa bibi birimo no guteka, kunywa no gucuruza kanyanga kuko bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko.
Yibukije abaturage kandi ko bakwiye gutangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, anaboneraho kuburira abijandika mu byaha nk’ibi kubicikaho kuko bihungabanya umutekano w’abanyarwanda muri rusange.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
