Home AMAKURU Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi
AMAKURU

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amutemaguje umupanga ku ijosi n’umusaya w’ibumoso.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 17 Gicurasi 2025, mu Karere ka Nyamasheke , Umurenge wa Shangi, Akagari ka Shangi ho mu Mudugudu wa Ngoboka.

Bikekwa ko Nyirangirinshuti Thérèsie yaba yishwe n’uwasabitswe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyakwigendera yari umupfakazi wiciwe umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokokana n’abana be babiri. Kuri ubu umwe muri abo bana ni umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe mushiki we yashatse.

Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Shangi, Ndinzumukiza Eric, yavuze ko amakuru yamenyekanye ubwo umuturanyi w’uwo mukecuru witwa Nsengumuremyi Phocas yatahaga avuye kureba umupira saa sita z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, ku Gasantere ka Kambere mu Kagari ka Shangi.

Yagize ati: “Yanyuze ku rugo rwa nyakwigendera yumva ibintu bisakuza nk’abari gutera umugeri ku rugi rw’inzu akeka ko ari abajura bari kwiba uyu mukecuru, amanukirayo kureba, ahageze yumva umukecuru ahirita nk’uri kuruka.”

Akomeza avuga ko Phocas yahamagaye umukecuru ntiyitaba, ahamagara umuturanyi w’uyu mukecuru witwa Emmanuel n’umwisengeneza wa nyakwigendera witwa Damascène n’undi muturanyi wa nyakwigendera witwa Espérance.

Bivugwa ko muri ako kanya uko yagendaga abahuruza agira ngo umukecuru yarembye kuko yari asanzwe afite uburwayi, umwicanyi yari akiri mu nzu batabizi.

Ati: “Umwicanyi abumvise yahise azimya itara ryo mu cyumba cy’uyu mukecuru anakinga urugi rwo mu gikari kuko umukecuru ashobora kuba yaramukingiraniye mu cyumba aryamamo, umwicanyi ari munsi y’igitanda ntabimenye, kuko ntaho bigaragara ko yakinguye yinjira.”

Phocas yakomeje guhuruza haza bamwe mu baturanyi bashaka guca urugi ngo binjire mu nzu barebe icyabaye, ariko biba ngombwa ko babanza guhamagara umuyobozi akabanza akahagera.

Mu mwanya bari bagiye kureba umuyobozi w’isibo kugira ngo abahe uburenganzira bwo guca urugi, abari bahagaze ku irembo bumvise urugi rwo mugikari ruvuze bagiye kureba babura umuntu isohotse, binjiye basanga mukecuru yapfuye, yishwe n’imipanga ine yakubiswe mu musaya w’ibumoso yanatemwe ijosi.

Ndinzumukiza Eric akomeza agira ati: “Basanze uwo mupanga iruhande rwe, matora yo mu cyumba cy’abashyitsi n’imwe mu myenda ya nyakwigendera yabaga muri icyo cyumba cy’abashyitsi uwo mwicanyi yayijyanye, bikekwa ko yajijishaga ngo bagire ngo ni umujura, akaba agishakishwa.”

Ndinzumukiza avuga ko mu rwego rw’iperereza, hatawe muri yombi abantu batandatu, abafashwe barimo; Nsengumuremyi Phocas wahageze mbere n’abo batatu yatabaje, hakiyongeraho uwitwa Nsabimana wigeze kumwiba inka akabanza kuyihakana bakayisanga mu cyumba aryamamo, n’uwitwa Théophile bagiranaga ikibazo cy’uburengere.

Avuga ko nka Ibuka bakeka ko uwamwishe ari umugizi wa nabi wokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ni ingengabitekerezo ya Jenoside no kwibasira abayirokotse bigaragara muri uyu Murenge kuko bibaye muri iyi minsi 100 yo kwibuka hari abandi 2 bagaragaje amagambo akomeretsa abarokotse, ikibazo cyabo kiri mu nkiko, n’abandi babiri RIB itaboneye ibimenyetso ikabarekura.”

Yongeyeho ko hari impungenge z’umutekano w’abarokotse Jenoside muri uyu Murenge, ariko ko bizeye inzego z’umutekano ndetse ko n’ukekwawaho ubwo bwicanyi adatinda gufatwa akabiryozwa.

Abaturanyi ba nyakwigendera bashenguwe n’uburyo yishwe nabi kandi yari umunyamahoro wabanaga na buri wese neza.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwakoze ubwo bugizi bwa nabi.

Yagize ati: “Ni byo yishwe. Amakuru nyayo y’uwamwishe turayahabwa n’iperereza. Turasaba abaturage gukomera ntibakuke imitima, kuko nubwo yishwe umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urarinzwe, uwabikoze akomeje gushakishwa.”

Nyakwigendera asize abana 2 n’abuzukuru 2, mu gihe iperereza rigikomeje umubiri we wajyanywe ku Bitaro bya Bushenge ngo ukorerwe isuzumwa. (Imvaho Nshya)

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...