Home AMAKURU Nyamasheke: Urujijo ku rupfu rw’umubyeyi w’abana babiri wasanzwe mu nzu yapfuye
AMAKURU

Nyamasheke: Urujijo ku rupfu rw’umubyeyi w’abana babiri wasanzwe mu nzu yapfuye

Umugore wo mu Karere ka Nyamasheke wari ufite abana babiri yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abantu bataramebyekana.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gihe cya Saa Moya z’umugoroba wo ku Cyumweru taliki 04 Gicurasi 2025.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjongo, Akagari ka Kibogora ho mu Mudugudu wa Munini.

Nyakwigendera yari ari mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko, akaba avuka mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Nyakabingo, ho mu Murenge wa Macuba.

Gitifu w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote, Juvenal, yemeje iby’iyi nkuru y’akababaro.

Yagize ati: “Nibyo, ku italiki 04 Gicurasi 2025, Saa Moya z’umugoroba twamenye amakuru y’umurambo wa Mukamuvara Gaudance w’imyaka 37 y’amavuko wasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye. Yari afite abana babiri b’abahungu.”

Gitifu Kanyogote akomeza avuga ko bikekwa ko uriya mugore yishwe n’abantu bataramenyekana, ku bufatanye bw’inzego hari gukorwa iperereza.

Agira ati: “Biracyekwa ko yaba yishwe n’abantu bataramenyekana, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze, hagiye gukorwa iperereza abakekwa baboneke.”

Amakuru agera ku Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko umuryango wa nyakwigendera wafashe icyemezo cyo gushyingura nyakwigendera mu irimbi rya Gahondo, mu Murenge wa Kanjongo.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Tuyizere Amos w’imyaka 16...

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwa Gatenga bunamiye Abatutsi ibihumbi 59 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye  

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Gatenga,...

Musanze: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza...

Polisi yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports akagwa igihumure

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon...