Home AMAKURU Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo
AMAKURU

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Tuyizere Amos w’imyaka 16 y’amavuko wasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo, bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku wa 11 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Macuba, Akagari ka Vugangoma ho mu Mudugudu wa Cyijima.

Nyakwigendera yabaga mu rugo rwa Pasiteri Ntaganira Fabien nyuma y’uko we na nyina bigeze gukora muri uru rugo, akaza kuhava akajya i Kigali, ubuzima bwamunanira agasubira i Nyamasheke.

Ageze I Nyamasheke nyina yasabye Pasiteri kumurera nk’umwana we yakura akazamushyingira. Yakoraga imirimo yo mu rugo irimo kwakira ubwatsi bw’inka nta mushahara agenerwa.

Bivugwa ko ku wa Gatandatu taliki 10 Gicurasi 2025, yagiye gusura nyina, ahita agaruka atanariye kuko nyina yamugaburiye akabyanga ngo adasanga inka zabwiriwe kuko nta wo kuzahirira yari yasize.

Kuri uwo munsi Pasiteri n’umugore bari bagiye ku rusengero rwa ADEPR Muramba aho basengera, aho umugore yari yagiye gutegura mu rusengero naho Pasiteri yagiye kwitegura amateraniro kuko akunze kurara mu rusengero asengero amateraniro iyo buri buke ari ku Cyumweru.

Mu gihe cya Saa Tatu z’ijoro umugore wa Pasiteri yaratashye ageze mu rugo, asanga Tuyizere ari kumva radiyo, ajya kuryama.

Mu rukerera rwo ku Cyumweru Saa Cyenda n’iminota 50 z’ijoro nibwo umugore wa pasiteri Ntaganira Fabien yabyutse agiye mu bwiherero abona icyumba Tuyizere araramo kirafunguye n’itara ryaka, arebye asanga uyu mwana anagana mu mugozi.

Gitifu w’Umurenge wa Macuba yatangaje ko bakimenya amakuru bajyanyeyo na RIB itangira iperereza ariko ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyarateye uyu musore kwiyahura kuko ngo yari umwana ubanye neza n’umuryango.

Yagize ati: “Inama tugira yaba umwana yaba umuntu mukuru ni uko igihe afite ikibazo yakwegera umuryango cyangwa inshuti akakiwuganiriza ntabwo kwiyahura ari cyo gisubizo.”

Mbere y’uko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma. (IGIHE)

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...