Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi,Akagari ka Kabuga mu mudugudu wa Kanombe haravugwa inkuru y’umusore watawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abakobwa kugahato no kubatekera imitwe.
Uyu musore witwa Sibomana Claude w’imyaka 24 y’amavuko,yafashwe kuri uyu wa 2 Kanama 2025 ku isaha ya saa moya z’umugoroba.
Bivugwako ku itariki ya 30 Nyakanga 2025 ku isaha ya saa saba z’amanywa yahamagaye umukobwa witwa Zaninka Alice(Amazina yahinduwe) ufite imyaka 17 y’amavuko,bahurira kuri Centre ya Suka,amutinza mu nzira bageze ahitwa Rugalika saa mbili z’ijoro aramusambanya anamwambura telefoni 2.
Ubu Sibomana yafashwe afungiwe kuri Sitasiyo ya Macuba.
