Home AMAKURU Nyamasheke: Umukobwa yiyahuye bikekwa ko yabitewe na nyina wamwitaga mukeba we
AMAKURU

Nyamasheke: Umukobwa yiyahuye bikekwa ko yabitewe na nyina wamwitaga mukeba we

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko wasanzwe ku nkombe z’umugezi wa Kamiranzovu yapfuye, bikekwa ko yiyahuye kubera ko nyina yamwitaga mukeba we.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Mata 2025, Mu Murenge wa Bushekeli, Akagari ka Mpumbu ho mu Mudugudu Kalambi.

Uyu mukobwa wari umaze iminsi abwira abo bakoranaga akazi ko gusoroma icyayi cya Gisakura ko aziyahura, ngo mu gihe cya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 24 Mata yavuye iwabo agiye mu gasantere ntiyagaruka.

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo umurambo we wabonetse ku nkombe z’umugezi, mu gushaka icyamwishe abaturage bahuriza ku gukeka ko yiyahuye.

Habarurema Cyprien, Gitifu w’Umurenge wa wa Bushekeli, yatangaje ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko umuryango wa nyakwigendera utari ubanye neza, umukobwa yagaragazaga ko nyina ari we munyamakosa.

Bivugwa ko nyina yamuhozaga ku nkeke kugeza aho amwita umugore wa Se (mukeba we), ari na yo mpamvu ikekwa ko yamuteye kwiyahura.

Gitifu Habarurema yagize ati: “Ubutumwa twahaye abaturage ni ukwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko iyo bitinze havamo imfu. Ababyeyi turabasaba kwirinda guhoza abana ku nkeke no kutabakururira mu makimbirane bafitanye.”

Mbere y’uko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Tuyizere Amos w’imyaka 16...

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwa Gatenga bunamiye Abatutsi ibihumbi 59 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye  

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Gatenga,...

Musanze: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza...

Polisi yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports akagwa igihumure

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon...