Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko wasanzwe ku nkombe z’umugezi wa Kamiranzovu yapfuye, bikekwa ko yiyahuye kubera ko nyina yamwitaga mukeba we.
Aya makuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Mata 2025, Mu Murenge wa Bushekeli, Akagari ka Mpumbu ho mu Mudugudu Kalambi.
Uyu mukobwa wari umaze iminsi abwira abo bakoranaga akazi ko gusoroma icyayi cya Gisakura ko aziyahura, ngo mu gihe cya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 24 Mata yavuye iwabo agiye mu gasantere ntiyagaruka.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo umurambo we wabonetse ku nkombe z’umugezi, mu gushaka icyamwishe abaturage bahuriza ku gukeka ko yiyahuye.
Habarurema Cyprien, Gitifu w’Umurenge wa wa Bushekeli, yatangaje ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko umuryango wa nyakwigendera utari ubanye neza, umukobwa yagaragazaga ko nyina ari we munyamakosa.
Bivugwa ko nyina yamuhozaga ku nkeke kugeza aho amwita umugore wa Se (mukeba we), ari na yo mpamvu ikekwa ko yamuteye kwiyahura.
Gitifu Habarurema yagize ati: “Ubutumwa twahaye abaturage ni ukwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko iyo bitinze havamo imfu. Ababyeyi turabasaba kwirinda guhoza abana ku nkeke no kutabakururira mu makimbirane bafitanye.”
Mbere y’uko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.
Leave a comment