Mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Gihombo,Akagari ka Jarama mu mudugudu wa Ruvumbu ku isaha ya saa yine z’amanywa kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Kabagema Uzia wapfuye aguye ku Bitaro bya Mugonero.
Kabagema Uzia wari ufite imyaka 65 y’amavuko bivugwa ko yakubiswe n’abaturanyi be barimo n’umuvandimwe we aho ngo bamuzizaga ko abaroga,nyuma rero yo gukubitwa ngo yajyanywe kubitaro ari naho yaje kugwa.
Abakekwaho kugira uruhare muri runo rupfu ubwo twakoraga iyi nkuru UMURUNGA wamenye ko babiri RIB yamaze kubafata barimo uwitwa Bimenyimana Theobald na Minani Elizaphan(umuvandimwe wa nyakwigendera),mu gihe abandi babiri bakekwa nabo bagishwakishwa.
Andi makuru UMURUNGA wamenye ni uko Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihombo bufatanyije n’inzego z’umutekano baragirana inama n’umudugudu wa Ruvumbu ku isaha ya saa Cyenda.
Dukora iyi nkuru twagerageje kuvugana na Gitifu wa Gihombo, Meya wa Nyamasheke ndetse na RIB ariko aba bose ntabwo babashije kuvugana na UMURUNGA igihe bavugana n’itangazamakuru ibyo batubwira nabyo twabibagezaho.
