Mu Karere ka Nyamasheke, abantu batanu barimo abatetsi babiri, abanyonzi babiri n’umucuruzi umwe, batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri byagenewe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri (School Feeding Program).
Byabereye mu Mudugudu wa Gasumo, Akagari ka Impala, Umurenge wa Bushenge ku wa 4 Ugushyingo 2025, aho abaturage babonye abanyonzi batwaye kawunga itandukanye n’iyo basanzwe bacuruza, bituma babakeka.
Abaturage babajije abo banyonzi aho bayikuye, basubiza ko bayivanye ku ishuri ribanza rya Nyarutovu, buri umwe atwaye ibilo 25 bya kawunga. Iyo kawunga ngo bari bayishyiriye umucuruzi witwa Iraboneye Jeanne, ucururiza mu isantere ya Mugera, akaba yari yamaze kuyishyura 30,000 Frw.
Abatetsi bo kuri iryo shuri bemeye ko ari ubwa gatatu bagurishije ibiribwa by’abanyeshuri, bavuga ko babikoraga bajyana duke duke ku byo bahawe byo guteka kugeza bibaye byinshi. Umucuruzi we yahakanye kugira uruhare muri ubwo bujura, avuga ko ari ubwa mbere yaguriye abo bantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yatangaje ko abakekwaho ubu bujura bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Shangi, mu gihe iperereza rikomeje.
Habumugisha yagize ati:
“Ubutumwa dutanga ni uko abantu bakwiye kuzamura no gukomeza umuco w’ubunyangamugayo. Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, abakozi n’abagize komite ishinzwe school feeding bose barasabwa gukorera mu mucyo kugira ngo abana bacu barye ifunguro ryabo uko bikwiye.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko mu myaka itatu ishize hanyerejwe ibikoresho by’amashuri bifite agaciro karenga miliyoni 190 Frw, aho ibiribwa byihariye 14%, bingana na miliyoni 20 Frw.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Bushenge bwemeje ko bugiye gukaza igenzura, by’umwihariko ku mafishe y’ibiribwa byinjira n’ibyasohoka, kugira ngo hirindwe ko ibiribwa bigenewe abanyeshuri byakomeza kunyerezwa.

