Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’abaturage babiri batwitswe na bagenzi babo bashinjwaga kwiba ibihumbi 420 RWF, nyuma umukozi wo mu rugo yibwemo utari mu batwitswe aza kwiyemera ko ariwe wayibye.
Ibi byabaye ku wa 19 Nyakanga 2025, bibera mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kilimbi.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko byamenyekanye bukeye bwaho ku wa 20 Nyakanga, ubwo umwe mu batwitswe yari agiye kuri RIB gutanga ikirego.
Iki ikirego gishingiye kuri Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83 y’amavuko wabuze amafaranga ibihumbi 420 RWF, akeka ko yibwe n’abaturanyi be.
Icyo gihe ayo mafaranga yibwa, abaturage bafashe bagenzi babo bakekwa babatwikisha umunyururu w’igare bacaniriye bashaka kubemeza icyo cyaha ku ngufu, nyamara umushumba wo muri urwo rugo aza kwemera ko ari we wayibye kuko banamusanganye ibihumbi 200 RWF, andi avuga ko azajya akora ayabishyura.
Umwe mu batwitswe yagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngange, avuyeyo aricecekera naho undi ahitamo kujya kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba atanga ikirego cy’urugomo yakorewe.
Bivugwa ko ibi bikimara kuba babiri babatwitse bahise bajya i Kigali.
Gitifu w’Umurenge wa Kilimbi, Habimana Innocent yavuze ko amakuru bamenye ari uko mu gihe cyo gutwika abo baturage hari abantu benshi nyamara akaba ari nta n’umwe watanze amakuru.
Yagize ati: “Amakuru yamenyekanye ari uko umwe mu batwitswe agiye gutanga ikirego muri RIB“.
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko hari inzego z’ubutabera zishinzwe gukurikirana no guhana uwakoze icyaha bityo ko badakwiye kwihanira.
Akomeza agira ati: “Ikindi dusaba abaturage ni ukugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe.”
Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko kuri ubu ubuyobozi bw’akarere bugiye gukorana inama n’abatutage, kuko hari amakuru avuga ko abaturage batinye gutanga amakuru kuri urwo rugomo kubera ko umwe mu barukoze ari mu bavuga rikijyana.
