Abanyerondo bo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke baguye gitumo bagenzi babo babiri barimo kwiba iduka ry’umuturage.
Abafashwe ni Ndayishimiye Elie w’imyaka 19 y’amavuko na Dusingizimana Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko, basanzwe bacunga umutekano mu isantere y’ubucuruzi ya Banda.
Bafatiwe mu iduka ry’umucuruzi ucururiza muri kariya gace witwa Bankundiye Odette.
Amakuru avuga Bankundiye yari asanzwe abura ibicuruzwa bye, gusa ngo nta rugi rwabaga rwishwe kuko yasigaga hafunze akongera kugaruka asanga hafunze, ariko ngo habuzemo ibicuruzwa, avuga ko yari amaze kwibwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Bankundiye agira ati: “Nari maze kubura ibicuruzwa byinshi. Sinibazaga ko ari abanyerondo kuko twabishyuraga buri kwezi ngo baturindire.”
Abanyerondo batangiye kwikeka, gusa baje gutungurwa no gusa bariya babiri bari mu iduka rya Bankundiye, bahita babashyikiriza inzego z’umutekano.
Gitifu w’Umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel, yemeje ko bafashwe bakoherezwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.
Yagize ati: “Bari bafite uburyo bwo gukingura no kongera bagafunga iduka nyiraryo atabimenye. Ariko baje gufatirwa mu cyuho barimo biba.”
Uyu muyobozi avuga ko ibi ari ibintu bibabaje kubona abari bashinzwe kurinda ari bo bihindura abajura, bityo nibahamwa n’icyaha bazaryozwe ibyo bibye kandi bakurwe mu irondo ry’umwuga.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
